skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 10 watewe inda na musaza we yabyaye umwana muzima

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 ukomoka muri Colombia,ari guca ibintu mu binyamakuru, kubera ko yashoboye kubyara umwana w’umuhungu muzima, nyuma y’inda yatewe na musaza we wamufashe ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utatangajwe amazina ye kubera impamvu z’umutekano we,yavuzwe mu binyamakuru byo hirya no hino ku isi kubera ko yashoboye kubyara umwana ku myaka 10 yonyine.

Uyu mukobwa yabyaye umuhungu nyuma yo kubagirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Puerto Leguizamo.

Uyu mwana w’umukobwa ameze neza we n’umwana we, nkuko umuyobozi w’ibitaro yabyariyemo witwa Camilo Diaz yabitangaje.

Camilo Diaz yabwiye abanyamakuru ko polisi yo muri Colombia yababwiye ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda na musaza we wamufashe ku ngufu,umuryango wabo ukamuhishira ntumushyikirize ubutabera.

Polisi yahise itangira iperereza nyuma y’iyi nkuru itangaje y’uyu mukobwa w’imyaka 10 wabyaye,aho bivugwa ko bagiye gushaka musaza we wamufashe ku ngufu agahanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa