skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 17 isura ye yatumye bagenzi be biganaga bamwitirira igisimba(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Umwana w’umukobwa yanditswe mu gitabo cy’amateka kubera gutera nk’igikoko
- Abamubonye bose baratangara bakamwitegereza cyane
- Isura ye yatumye bagenzi be biganaga bamwitirira ibikoko
- Ibintu ugomba kumenya kuri Supatra Sasuphan waciye agahigo ko kugira ubwoya bwinshi mu maso

Sponsored Ad

Supatra Sasuphan ni umwana w’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Thailand, akaba yaraciye agahigo ko kuba afite imiterere yihariye aho afite ubwoya bwinshi cyane mu maso aho byanatumaga bagenzi be bamwitirira Inyamaswa zimwe na zimwe.

N’ubwo byagenze bityo rero, Supatra Sasuphan, ntiyababajwe cyane n’ibyo bagenzi be bamubwiraga, bavugako asa n’inyamaswa, aho bamkundaga kumwita "Wolf Girl" cyangwa se "Monkey Girl" (bashaka kumwitirira ikirura cyangwa incyende).

Ku myaka ye 11 rero, hari mu mwaka w’2011, ni bwo Supatra Sasuphan yaciye agahigo, yandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyamamare bitewe n’udushya twihariye tugenda tubaranga biramushimisha cyane ngo kuko byatumye na we yibera icyamamare.

Abaganga bavuga ko uyu mwana yarwaye indwara iterwa n’ikibazo cy’imisemburo myinshi ya "Ambras syndrome" ituma ubwoya bukura cyane.

Uyu mwana wamaze kwandikwa mu gitabo cyandikwamo amantu bafite umwihariko udasanzwe mu rwego rw’isi yajyanywe mu ishuri ryo kubyina akaba ari umwe mu bashimisha abafana aho bakoreye ibitaramo, akaba azwiho no gusabana na bagenzi be cyane.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa