skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 19 yabyariye mu kabyiniro mu masaha y’urukerera

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru birangira ahabyariye umwana.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yari yasohokeye mu kabyiniro kitwa O’Club mu mujyi wa Toulouse,ageze mu masaha ya mu gitondo afatwa n’ibise birangira yitabaje abakozi bo muri aka kabyiniro bamufasha kubyara.
Umwe mu bayobozi b’aka kabyiniro witwa Marie-Helene,yabwiye ikinyamakuru La Depeche.fr ko uyu mugore yari mu bantu bake bari muri (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru birangira ahabyariye umwana.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yari yasohokeye mu kabyiniro kitwa O’Club mu mujyi wa Toulouse,ageze mu masaha ya mu gitondo afatwa n’ibise birangira yitabaje abakozi bo muri aka kabyiniro bamufasha kubyara.

Umwe mu bayobozi b’aka kabyiniro witwa Marie-Helene,yabwiye ikinyamakuru La Depeche.fr ko uyu mugore yari mu bantu bake bari muri aka kabyiniro ubwo yashakaga kubyara.

Yagize ati “Byari 5:30 ubwo twiteguraga gufunga.Hari hasigaye abantu bake cyane hanyuma umwe mu bakozi araza arambwira ati “Birihutirwa”,afite ijwi riteye ubwoba.Naje kubona uwo mugore ari kubyara.

Twahise dutangira kumufasha byihuse.Umukozi wacu yahamgaye Samu wadusobanuriye uko twamufasha.Umugore ntabwo yari yataye umutwe ahubwo yari afite ubwoba.We n’umwana we w’umuhungu bitaweho n’abaganga bahageze nyuma yo kubyara.”

Uyu mugore w’imyaka 19 ngo yari azi neza ko atwite ariko yari yasohokeye muri aka kabyiniro aje kwiyibagiza ibibazo bye bwite yari afite nyuma yo kubigirwamo inama n’inshuti ye.Uyu mugore ngo ntiyegeze anywa inzoga.

Umugore yabyariye muri aka kabyiniro I Toulouse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa