skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 23 yashyingiranywe n’umusaza umurusha imyaka 42 [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Courtney Roman w’imyaka 23 akomeje gutungura benshi kubera ukuntu yemeye gushyingiranwa n’umusaza w’imyaka 65 witwa Robert bahuriye muri Gym bari gukora siporo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka muri Leta ya Florida muri USA, urushwa n’umugabo we imyaka 42 yose,ntatinya gushwana n’uwo ariwe wese ukunze kwita umugabo we sugar daddy cyangwa se ko ari umubyeyi we.

Nyuma y’amezi 3 aba bombi bamaze bakundana,bahise barushinga mu bukwe bwavugishije benshi ndetse uyu mukobwa yavuze ko bwinshi mu butumwa yakiriye ari ubutuka umugabo we ko ari suga dadi.

Nyuma yo kurushinga,aba bombi bahise bafungura urubuga rwa You Tube rwo gusangiza abantu ibijyanye n’urukundo rwabo.

Courtney wigisha koga yagize ati “Iyo ndi kumwe na Robert abantu baza kunyongorera ko ari kundeba cyane,batazi ko ari umugabo wanjye.Dukunze kubona abantu batujyanira inzara,bongorerana abandi batunenga cyane.Benshi bavuga ko nemeye gushyingiranwa na Robert kubera amafaranga.Turi umuryango wishimye kandi twe imyaka n’imibare gusa.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa