skol
fortebet

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze aryamana n’ umugabo

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano mpuzabitsina na rimwe mu buzima bwe, ariko wifuza kubyara umwana abifashijwemo n’ abaganga ubu atwite inda y’ amezi umunani.
Iyi sugi Lauren ni umukobwa ukunda gusenga cyane bamwe bita ba nzakagendana. Avuka mu ntara ya Monitoba mu gihugu cya Canada. Magingo aya aratwite nubwo agihingutsa igitekerezo cy’ uko ashaka umwana ababyeyi be, inshuti n’ abavandimwe bamwamaganiye kure.
Lauren yabwiye Ikinyamakuru Magazine Vice ko (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano mpuzabitsina na rimwe mu buzima bwe, ariko wifuza kubyara umwana abifashijwemo n’ abaganga ubu atwite inda y’ amezi umunani.

Iyi sugi Lauren ni umukobwa ukunda gusenga cyane bamwe bita ba nzakagendana. Avuka mu ntara ya Monitoba mu gihugu cya Canada. Magingo aya aratwite nubwo agihingutsa igitekerezo cy’ uko ashaka umwana ababyeyi be, inshuti n’ abavandimwe bamwamaganiye kure.

Lauren yabwiye Ikinyamakuru Magazine Vice ko yifuza gukomeza kuba isugi kugeza mu munsi wa nyuma w’ ubuzima bwe ku Isi. Uyu mwari avuga ko ahora yigegeseye ari nako yirinda guhomberena n’ umuhungu cyangwa umugabo ngo bitamubiramo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa inda ye ikaba yavamo.

Lauren ntakunda kurwaragurika gusa afite uburwayi bwa ‘panhypopituitarisme’ butuma umubiri we ukora imisemburo myibarukiro mike ibi bikaba byaratumye atinda kugera mu bihe by’ uburumbuke.

Iyo ntakibazo umubiri ufite umukobwa ajya mu gihe cy’ uburumbuke aho ashobora kuba yasama hagati y’ imyaka 12 na 16. Gusa hari aho biba ugasanga umwana w’ umukobwa yagiye mu mihango agifite imyaka icyenda. Urugero ni umukobwa w’ umuhinde watewe inda afite imyaka 10 gusa y’ amavuko.

Lauren yabwiye itangazamakuru ko uburwayi bwa ‘panhypopituitarisme’ bwatumye atinda kubona imihango dore ko ari cyo kimenyetso ahanini cy’ uko umukobwa yakuze ashobora kuba yabyara gusa ntabwo yavuze imyaka yari afite ubwo yibonaga mu mihango bwa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa