Kigali

Umukobwa w’uburanga watorewe kuba Miss w’ingabo z’Abarusiya ni umurinzi wa Putin [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 April 2019 Yasuwe: 8591

Umukobwa witwa Anna Khramtsova uri mu barinzi bakuru ba Perezida Vladmir Putin niwe watowe nk’umukobwa mwiza kurusha abandi bose bari mu gisirikare cy’Uburusiya.

Uyu mukobwa uri mu barinzi bakuru ba Vladmir Putin yatowe na benshi ko ariwe mukobwa ufite uburanga bwinshi kurusha abandi bose bari mu gisirikare cy’Uburusiya kiri mu bikomeye ku isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 31,yavuze ko yifuza kuba mwiza nk’imbunda ye akaoresha mu kurinda umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Putin.

Anna yavuze ko adakunda ivangura rishingiye ku gitsina ndetse ngo yafashe umwanzuro wo kwinjira mu marushanwa y’ubwiza kubera bagenzi be babimusabye.

Uyu mukobwa yatowe nk’umukobwa mwiza w’umusirikare mu irushanwa yari ahanganyemo n’abagera ku bihumbi 60.

Uyu mukobwa witwa Anna Khramtsova yavukiye mu muryango w’abasirikare kuko se yamaze imyaka 30 akorera igisirikare ndetse n’igipolisi cy’Uburusiya mu gihe na nyina ari umusirikare.

Amafoto yose y’abakobwa b’abasirikare bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza,azasohoka muri kalendari y’ingabo z’Uburusiya y’umwaka utaha.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Charles

    Kwirirwa yitoza kwica!!??

    Ariko abantu twabaye gute Koko?? Ntabwo yitoza kwica kuko ntaho bivugwa ko yabikoze cg ko hari uwo yahohoteye.

    Uyu mukobwa ntiyiga kwica, ahubwo ni UMURINZI w’ umukuru w’igihugu plz!! Ntimukage muyoba ngo mukabye!!

    Segikwi, akazi ko kurinda kahozeho kuva kera no kubwa Jesus, kuko na Joseph iyo atamubera umurinzi ntibyari gukunda! Imana yabonye ko ari ngombwa ko Joseph abaho.

    3 months ago
  • chat_bubble Charles

    Segikwi ntabwo nemeranya nawe ko ubwiza bwe abukoresha mu kwica. Aho urarengereye rwose!! abaye ari hano iwacu nakakubwiye ngo musabe imbabazi rwose!! Uramusebeje kandi si byiza.

    Uyu mwana w’umukobwa ni umurinzi w’umukuru w’igihugu, ntaho bavuga ko hari uwo yahohoteye; ikindi kandi ni umusirikare, ntabwo yiyamamaje ahubwo yabihatiwe na bagenzi be, bivuze ngo ni uko babimubonagamo

    3 months ago
  • chat_bubble segikwiye

    Ikibazo nuko akoresha ubwiza bwe mu kwirirwa yitoza kwica.Muli Umubwiriza 12:1,Imana idusaba gukoresha ubuto (youth) bwacu mu gushaka imana.Ikindi kandi,bible ivuga ko ubwiza n’ubuto ari ubusa.Kubera ko mu gihe gito dusaza,tugapfa.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka cyane ubwami bw’imana,kugirango azaduhe ubuzima bw’iteka muli paradis.Niyo twapfa,azatuzura ku munsi wa nyuma nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ariko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,bible yerekana ko batazazuka.Ubwiza budashaka Imana ntacyo bumaze.C’est une chimere.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5449 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8688 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7534 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6379 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3861 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3982 0