Kigali

Umukobwa w’uburanga yaciye ibintu kubera kwigamba ko yaryamanye n’igihangange James Harden kizwiho kugira ubwanwa bwinshi cyane [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 4309

Umukobwa w’umunyamideli witwa Jordyn Woods ukomoka muri US,ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera gutangaza ko yasambanye n’icyamamare James Harden wabaye MVP muri shampiyona ya NBA ishize,ndetse no kugeza ubu niwe mukinnyi uhagaze neza kurusha abandi muri iyi shampiyona ya Basketball.

Woods uherutse gusenya urugo rwa murumuna wa Kim Kardashian witwa Khloe Kardashian n’umugabo we Tristan Thompson babyaranye umwana,nyuma yo kumugusha bagasambana yongeye guca ibintu atangaza ko yasambanye na James Harden nawe wigeze gukundana na Khloe.

Woods wazamuwe mu byo kumurika imideli n’umuryango w’aba Kardashians by’umwihariko uyu Khloe,yaramuhemukiye bikomeye agusha umugabo we barasambana,uyu Khloe ahita atandukana na Tristan Thompson bari bamaze umwaka bakundana ndetse banabyaranye umukobwa witwa True.

Woods w’imyaka 21 akomeje gutangaza abantu kubera ukuntu yatangiye kwishora mu busambanyi n’ibyamamare bikina Basketball ndetse agasenya ingo z’abandi.

Jordyn Woods yavuze ko yasambanye na James Harden,umunsi umwe nyuma yo gusambana na mugenzi we Tristan Thompson nawe ukina muri NBA ubwo yari umugabo wa Khloe.

Ikinyamakuru The Blast cyatangaje ko uyu mukowa Woods yari asanzwe aziranye na James Harden kuko yagaragaye mu kirori cye cya All stars.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Woods ariwe wabwiye inshuti ze ko yasambanye na James Harden kuwa 18 Gashyantare 2019 bahuriye mu mujyi wa Los Angeles, zirangije zirabikwirakwiza.

Khloe yababajwe bikomeye no kuba uyu mukobwa Woods yaramusenyeye urugo kandi ariwe wamuzamuye mu bijyanye no kumurika imideli akamushyira muri kompanyi ya Kardashians.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 3805 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2628 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 5716 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3721 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4685 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4557 1