skol
fortebet

Umukobwa wa Jachie Chan yashyize hanze amashusho agaragaza agahinda aterwa n’ ababyeyi be

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki 24 Mata , umukobwa wa Jachie Chan , witwa Etta Ngn w’ imyaka 19 yashyize ahagaragara amashusho asaba ubufasha anavuga ko ababyeyi be bamuraza hanze kubera imyitwarire ye abenshi babona ko idasanzwe ndetse itanakwiye ku mwana w’ umukobwa.
Muri iyi videwo hagaragaramo umukobwa wa Jachie Chan n’ umukobwa mugenzi we yita umukunzi we aho baba bavuga ko barazwa hanze n’ ababyeyi babo kubera ubutinganyi.
Aba bakobwa batangiye guteretana muri Gashyantare umwaka ushize wa 2017. (...)

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki 24 Mata , umukobwa wa Jachie Chan , witwa Etta Ngn w’ imyaka 19 yashyize ahagaragara amashusho asaba ubufasha anavuga ko ababyeyi be bamuraza hanze kubera imyitwarire ye abenshi babona ko idasanzwe ndetse itanakwiye ku mwana w’ umukobwa.

Muri iyi videwo hagaragaramo umukobwa wa Jachie Chan n’ umukobwa mugenzi we yita umukunzi we aho baba bavuga ko barazwa hanze n’ ababyeyi babo kubera ubutinganyi.

Aba bakobwa batangiye guteretana muri Gashyantare umwaka ushize wa 2017.

Etta NG Chok Lam nta mubano udasanzwe agirana na se kuko abana na nyina muri Hong Kong.

Yagize ati Ndasaba ubufasha buri muntu, inshuti zanjye, umuryango wanjye wose birababaje kuba umuntu ubuzwa kubanda n’ uwo akunda ndamukunda(aha aba avuga umukobwa mugenzi we)”

Akomeza agira ati “Abatuye isi nimudufashe kuko itangazamakuru ryo muri Hong Kong ryo rirabiseka gusa. Nakuriye ahantu batekereza ibibi gusa batafite imitekerereze yagutse, uyu munsi nibwo mbonye ko ngomba gukoresha ubunararibonye mfite nkavuga ukuri nkanasabira ubufasha abo duhuje ikibazo”.

Ubutinganyi cyangwa kubana cyangwa gushyingira kw’ abahuje ibitsina. Ibihugu byinshi ntabwo bibwemera, bike cyane nibyo byemera ko abantu bashobora gushyingiranwa bahuje ibitsina, umugabo agashaka umugabo mugenzi, n’ umugore agashyingirwanwa n’ umugore mugenzi we. Hari ibihugu bifite mu mategeko abigenga ko ubutinganyi ari icyaha, bimwe muri ibyo bihugu hari aho ibyaha cy’ ubutinganyi gihanishwa igihano cy’ urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa