Umukobwa wa Obama yafotowe asomana n’umusore bananywa itabi-AMAFOTO
Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017
Maria Ann Obama umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, imfura mu muryango wa Perezida Barack Obama, yongeye gufotorwa anafatwa amashusho ari kumwe n’umusore bahuje urugwiro barasomana biratinda, ibi bikaba byabereye mu ruhame.
Amafoto n’amashusho y’uyu mukobwa asomana n’uyu musore yafashwe mu cyumweru gishize ubwo Kaminuza ya Harvad akurikiranaho amasomo bari basohotse bagiye kureba umukino uzwi nka Harvard-Yale wari wabereye mu mujyi wa New Haven.
Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko uretse mu (...)
Maria Ann Obama umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, imfura mu muryango wa Perezida Barack Obama, yongeye gufotorwa anafatwa amashusho ari kumwe n’umusore bahuje urugwiro barasomana biratinda, ibi bikaba byabereye mu ruhame.
Amafoto n’amashusho y’uyu mukobwa asomana n’uyu musore yafashwe mu cyumweru gishize ubwo Kaminuza ya Harvad akurikiranaho amasomo bari basohotse bagiye kureba umukino uzwi nka Harvard-Yale wari wabereye mu mujyi wa New Haven.
Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko uretse mu cyumweru gishize, Maria Obama w’imyaka 19 y’amavuko yafotowe asomana n’uwo muhungu yongeye no gufotorwa anywera itabi mu ruhame.
Maria yoherejwe muri Kaminuza ya Harvard nyuma y’uko umuryango we ushidikanyije ku myitwarire ye bakamwohereza kure y’iwabo.
Malia Obama yamenyekanye nk’umukobwa ushabutse mu bo Barack Obama yabyaye. Imyitwarire ye yakunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibikorwa byakunze kumugaragaraho bamwe bakavuga ko bidakwiye kuranga umukobwa wa Perezida wa USA.
Malia Obama yavutse ku wa 4 Nyakanga 1998 ubu afite imyaka 19, akurikirwa na Sacha Obama ufite imyaka 15.Mu minsi ishize byatangajwe y’uko agiye kwihugura mu bijyanye no gukina filime nyuma y’aho umuryango wabo uvuye muri White House.
REBA AMAFOTO:
Yasomaga ku itabi ntacyo yikanga
Yasomanye n’uyu musore biratinda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *