skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida wa Angola yateze indege kuri miliyoni zirenga 160 FRW ajya kubyarira muri Amerika

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

Jessica Lorena Dias Lourenço, umwana wa Perezida mushya wa Angola yateze indege y’ abanyacyubahiro ‘Private jet’ ku madorali y’ Amerika 200,000 ni ukuvuga miliyoni 170 mu mafaranga y’ u Rwanda yerekeza I Washington kubyararirayo.
Uyu mugore muri 2014 nabwo yagiye kubyarira muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa icyo gihe bwo yateze indege bisanzwe nk’ abandi bagenzi.
Ikinyamakuru Club-k.net cyatangaje ko umuryango wa Perezida João Lourenço na Ana Dias Lourenço bafite inzu ahitwa Bethesda, (...)

Sponsored Ad

Jessica Lorena Dias Lourenço, umwana wa Perezida mushya wa Angola yateze indege y’ abanyacyubahiro ‘Private jet’ ku madorali y’ Amerika 200,000 ni ukuvuga miliyoni 170 mu mafaranga y’ u Rwanda yerekeza I Washington kubyararirayo.

Uyu mugore muri 2014 nabwo yagiye kubyarira muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa icyo gihe bwo yateze indege bisanzwe nk’ abandi bagenzi.

Ikinyamakuru Club-k.net cyatangaje ko umuryango wa Perezida João Lourenço na Ana Dias Lourenço bafite inzu ahitwa Bethesda, Maryland in Montgomery, muri USA.
Muri 2014 Umugore wa Perezida wa Angola Ana Ana Dias Lourenço yari ahagaririye igihugu cye muri banki y’ Isi mu mugi wa Washington.

Perezida mushya wa Angola João Lourenço yasimbuye José Eduardo dos Santos muri Kanama 2017 .

Edouardo wari amaze imyaka 38 ayobora iki gihugu yasimbuwe na João Lourenço wari Minisitiri w’ ingabo nyuma y’ uko atangaje ko atazongera kwiyamamaza.

Ku wa Mbere w’ iki Cyumweru nibwo uyu mukobwa Jessica Lorena Dias Lourenço yagiye kubyarira muri Amerika

Hari amakuru avuga ko umwana wese ubuvukiye ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu kirere cy’ iki gihugu uhabwa ubwenegihugu muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa