skol
fortebet

Umukobwa watandukanye n’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yatangije irushanwa ryo gushaka umugabo mushya [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Olga Buzova w’imyaka 32, watandukanye n’umukinnyi witwa Dmitry Tarasov ukinira ikipe ya Lokomotiv Moscow yo mu Burusiya mu mwaka wa 2016 amuhoye kumuca inyuma,yatangije irushanwa ryo gushaka umukunzi mushya aho abagabo bagera ku 1000 bamaze kwiyandikisha kwinjira mu irushanwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uzwiho kugira amafaranga menshi (Milliyoneri) ,yatangije irushanwa kuri TV yise ’Marry Buzova’ aho umusore uzitwara neza azahita amwegukana bakibanira ubuziraherezo.

Ubwo yatangizaga iri rushanwa yagize ati “Ndabizi ko mu bagabo bazahatanira kunyegukana harimo umwe ubikwiriye kandi uzagira amahirwe tukabana.Sinitaye ku kuntu nkundwa n’abafana.uru si urukundo rw’umugabo gusa.Nizeye ko nzahura n’urukundo rwanjye.sinzi uko bizagenda.

Buzova yatandukanye na Tarasov bamaze imyaka 4 babana aho bapfuye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma akikundanira n’umunyamideli witwa Anastasia Kostenko wigeze guhagararira Uburusiya mu marushanwa ya Nyampinga w’isi.

Buzova yavuze ko benshi mu bagabo bo mu Burusiya batinya abagore bafite amafaranga menshi ariyo mpamvu amaze imyaka 2 ntawe umubaza izina


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa