skol
fortebet

Umukobwa wapfuye agashyingurwa mu gituro kimeze neza nka Telefone ya Iphone amafoto ye yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Rita Shameeva w’Umurusiya akomeje guca ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera igituro yahambwemo gitangaje aho cyubatswe nka Iphone irimo ifoto ye.

Sponsored Ad

Uyu murusiyakazi w’imyaka 25 yarapfuye yubakirwa igituro gifite umutwe ushushanyijeho Iphone irimo ifoto ye byatumye abaje kumushyingura bataha batunguwe cyane.Se w’uyu mukobwa niwe wemeje ko umwana we bagomba kumuhamba mu gituro gitatseho telefoni ya Iphone,barabikora,none aka gashya kaciye ibintu hirya no hino ku isi nk’uko ikinyamakuru the Sun cyabyanditse.

Uyu mukobwa wapfuye muri Mutarama 2016 azize urupfu rutunguranye,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto y’igituro cye yakomeje gucaracara hirya no hino.Umwe mu bashyinguye uyu mukobwa witwa Nikolay Yevdokimov yavuze ko akibibona yagize ngo ari kurota kubera ubuhanga bwakoreshwejwe mu kubaka iki gituro cy’uyu mukobwa.




Biravugwa ko impamvu yashyinguwe mu gituro kimeze neza nka Iphone ngo nuko iyo yarafite yayikundaga cyane

Ibitekerezo

  • Iyo tubonye Imva,twese tugira ubwoba.Niyo mpamvu tuvuga ko upfuye aba "yitabye imana".Mbese nibyo?Reka turebe icyo Bible ibivugaho.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa