skol
fortebet

Umukobwa wari hafi kuba umubikira yabivuyemo ajya gukina filimi z’urukozasoni[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Yudi Pineda ukomoka muri Colombia wari umaze imyaka 8 yiga amasomo yo kuba umubikira ndetse aba mu nzu z’ababikira,yabivuyemo ajya kwikinira filimi z’urukozasoni,benshi barumirwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Ituango muri Colombia yabwiye abanyamakuru ko umwanzuro wo kuva mu kibikira akajya gukina filimi z’urukozasoni ukwiriye ndetse awishimiye.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yavuze ko ubwo yari akiri muto,ababikira babasuye ku ishuli babashishikariza kubigana,ahita afata umwanzuro wo kuba umubikira yerekeza mu kigo gifasha abakobwa kuba ababikira afite imyaka 10.

Pineda yavuze ko yishimye cyane akimara kugera muri iki kigo gihugura abana kuba ababikira gusa yaje gukunda umwarimu wabigishaga bituma ava muri uyu muhamagaro.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara kuva mu kigo cy’ababikira,yahise ahura n’umugabo witwa Juan Bustos wamuhaye ubutumire bwo kumubera umunyamideli mu itsinda yari ayoboye ndetse nyuma aza kwinjira mu mwuga wo gukina filimi z’urukozasoni.

Yagize ati “Ngitangira gukina filimi z’urukozasoni byarangoye ariko ubu meze neza.Nkunda kwerekeza mu kiliziya ndetse sinjya nsiba misa ku wa Gatanu,ku wa Gatandatu no ku Cyumweru."

Pineda yavuze ko abapadiri be bamurwanyije ndetse bamugira inama yo kuva muri uyu mwuga wo gukina filimi z’urukozasoni ariko ababera ibamba.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa