Kigali

Umukobwa wari ugeze ku myaka 41 akiri isugi yashyingiranywe na Yesu Kirisito

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 December 2018 Yasuwe: 3620

Jessica Hayes, wo muri Amerika yagiye gusezerana kwa Musenyeri nta muhungu bari kumwe asezerana na Yesu Kirisitu.

Uyu mukobwa agize imyaka 41 akiri isugi. Muri Kiliziya gatoka umuhango wo kwitanga nk’ abagenzi ku Mana urasanzwe mu bihaye Imana.

Imyaka irenga 50 irashize kiliziya gatolika ishizeho uyu muhango utuma abakobwa b’ amasugi biyemeza kuzabaho ubuzima bwabo bwose badakoze imibonano mpuzabitsina. Abakobwa babihisemo bafashwa kubaho mu buzima buzatuma bagendera kure imibonano mpuzabitsina.

Muri uyu muhango uwitanze kuba umugeni wa Yesu aba yambaye ikanzu y’ umweru iranga abageni akanambikwa impeta nk’ ikimenyetso cyo ari umugeni wa Yesu.

Hayes yavuze ko hari abantu bamubajije niba arongowe ati “Mbasubiza ko ndi uwihaye Imana kimwe n’ abandi nubwo mba hanze”

Hayes abaye umwe mu bakobwa 254 b’ ‘abageni ba Kristu’ bari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, nk’ uko bivugwa n’ishirahamwe ry’abo "United States Association of Consecrated Virgins" (USACV).

Abo bageni ba Kristu bakora imirimo irimo ubuforomo, gutanga impanuro, kubara amafaranga no gukora mu butabazi bwo kuzimya inkongi.

Inyigo yo muri 2014, yerekanye ko ku isi yose hari 4000 b’ amasugi bihaye Imana.

Bitandukanye n’ ababikira, abageni ba Yesu ntabwo baba mu bigo cyangwa ngo bagire imyambaro ibaranga.

Babaho nk’aba layike, bagakora akazi kabo, bakongera bakibeshaho. Hayes asanga umuntu adakwiye gutegekwa n’ ibyo yaremanywe.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Charles

    Ubundi aho kugirango wihe shitani, cg wandavure mu mafuti, rwose ntako bisa gushyingiranwa na Jesus igihe umwizera nk’Umwami n’Umukiza.

    5 months ago
  • chat_bubble Charles

    Ubundi aho kugirango wihe shitani, cg wandavure mu mafuti, rwose ntako bisa gushyingiranwa na Jesus igihe umwizera nk’Umwami n’Umukiza.

    5 months ago
  • chat_bubble Charles

    Nibyo abihaye Imana bari kwinshi !! Gusa iyo abikoze aribyo ntako bisa .ie. nta byo kwishushanya.

    Urebye ntaho baba batandukaniye n’ababikira uretse kuba bo bakwibana mu gihe ababikira bo baba mu ma Congrégation.
    Ok, bavugishije ukuri, bagasengera isi yanga ikananirana ( kwiha Imana bya nyabyo) ntako byaba bisa, kuko abasengera isi barakenewe cyane.

    5 months ago
  • chat_bubble sempabuka

    Baba Abapadiri,Ababikikira cyangwa "Abageni ba Yesu",bituma bakora icyaha kubera kwanga kurongora cyangwa kurongorwa.biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Umugore washyingiranywe n’ikiraro yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umugore ukomoka muri Australia witwa Jodi Rose wivugira ko yashyingiranywe...
20 May 2019 Yasuwe: 4567 0

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 4118 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2851 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 6045 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3908 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4788 0