Umukobwa warumaze iminsi 5 yaraburiwe irengero yasanzwe muri Lodge aryamanye n’abagabo 3
Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018
Leta ya Kenya ikomeje guhangayikishwa n’abana b’abanyeshuri bishora mu ngeso zo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi, aho bamwe bata ishuri bakajya muri ibi bikorwa.
Ibi byongeye kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yaho Kuva ku wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu gace ka Makueni, yaburiwe irengero, ababyeyi n’inzego z’umutekano zikomeza kumushakisha aboneka nyuma y’iminsi itanu bamusanze mu cyumba cyo mu kabari (Lodge) ari kumwe n’abasore batatu.
Uyu mukobwa utatangajwe amazina ngo asanzwe yiga mu kigo cyitiriwe Prof. Kaloki (Prof. Kaloki Secondary School) yasanzwe muri iyi Lodge iri mu gasanteri k’ubucuruzi kanaremerwamo isoko ka Kinyambu.
Ikinyamakuru Gahfla gitangaza ko abahungu batatu bafatanwe n’uyu mukobwa, basanzwe biga ku kigo kimwe na we, bose bakaba bakorewe dosiye na polisi.
Leta ya Kenya ikomeje guhangayikishwa n’iyi ngeso ngo ikomeje kugaragara mu banyeshuri nyuma yaho muri Kanama 2015, abanyeshuri 40 basanzwe muri bisi mu gace ka Nyeri barimo gusambana ari nako biyahuza ibiyobyabwenge. Nyuma y’amezi abiri nabwo polisi yafashe abasaga 500 nabo bari mu bikorwa nk’ibi.
Muri Nzeri 2016, polisi muri Naivara yafashe 12 bo mu mashuri yisumbuye n’abandi babiri bo mu abanza barimo gusambana abandi banywa urumogi n’inzoga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *