skol
fortebet

Umukobwa warwanye n’urusamagwe n’inkoni yatangaje benshi kuba agihumeka

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’umuhinde witwa Rupali Meshram w’imyaka 23,yatangaje benshi kubera kurwana n’urusamagwe akoresheje inkoni ntirubashe kumwica nubwo rwamusigiye ibikomere byinshi byatumye ajyanwa mu bitaro.
Uyu mukobwa yumvise ihene ye iri guhebeba ari mu nzu, niko kureba hanze asanga urusamagwe rushaka kuyica, asohokana inkoni ararukubita rutangira kumusatira rushaka kumurya mama we ararukanga ahita amwinjiza mu nzu.
Uyu mukobwa yatabawe na mama we,nubwo uru rusamagwe rwabasigiye ibikomere, (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’umuhinde witwa Rupali Meshram w’imyaka 23,yatangaje benshi kubera kurwana n’urusamagwe akoresheje inkoni ntirubashe kumwica nubwo rwamusigiye ibikomere byinshi byatumye ajyanwa mu bitaro.

Uyu mukobwa yumvise ihene ye iri guhebeba ari mu nzu, niko kureba hanze asanga urusamagwe rushaka kuyica, asohokana inkoni ararukubita rutangira kumusatira rushaka kumurya mama we ararukanga ahita amwinjiza mu nzu.

Uyu mukobwa yatabawe na mama we,nubwo uru rusamagwe rwabasigiye ibikomere, bajyanwa kwa muganga igitaraganya,ndetse bitabwaho n’abaganga.

Ihene uyu mukobwa yatabaraga ntiyabashije kurokoka kuko uru rusamagwe rwayishe gusa uyu mukobwa na mama we bameze neza ndetse batangiye gukira ibikomere batewe niki gikoko cyane ko ibi byabaye mu cyumweru gishize nkuko amakuru dukesha BBC abivuga.

Umuganga wavuye uyu mukobwa,yatangaje ko ari amahirwe kuba uyu mukobwa akiri muzima atarishwe n’iyi nyamaswa y’inkazi cyane ko yamusigiye ibikomere ku mutwe no ku maguru.

Abatuye mu gace ka Maharashtra uyu muryango utuyemo bahora baterwa n’inyamaswa z’inkazi kuko aka gace kegereye ishyamba.

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa n’intwari pee!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa