skol
fortebet

Umukobwa washakanye n’umugabo umurusha imyaka 27 yaciye ibintu ku mbunga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Taylor Lehman w’imyaka 27, ukomoka ahitwa Phoenix muri leta ya Arizona yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakoraga ubukwe n’umusaza w’imyaka 54 witwa Kern.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wamenyanye n’uyu mugabo umukubye kabiri mu myaka binyuze ku mukobwa we wari inshuti ye,yatangaje ko bagitangira guteretana yagiraga amasoni ariko byaje gushira barashyingiranwa nyuma y’umwaka bamenyanye.

Kern afite umukobwa uruta umugore we Taylor

Uyu mugabo Kern afite umukobwa w’imyaka 30 witwa Amanda wahoze ari inshuti n’uyu mugore we akubye kabiri imyaka,wanatumye bahura.

Taylor Lehman yavuze ko yakunze uyu musaza kubera ko bari bahuje byinshi birimo umuziki bakunda,gusohoka no gukunda ibirori,byatumye bahita bisanzuranaho bigeze ubwo bashyingiranwa.

Uyu mugabo n’uyu mugore we iyo bageraga muri hoteli bagiraga ngo n’umwana na se gusa baje gushyigikirwa n’imiryango yabo nubwo bigitangira byari ikibazo gikomeye.

Taylor yabwiye abanyamakuru ko agitangira kumenyana na Kern yabonaga ari umugabo mwiza cyane ko yakururwaga n’abagabo bakuze.

Kern na Taylor bavuga ko bakoze ubukwe bw’igitangaza ndetse bose batiyumvishaga ko bashyingiranywe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa