skol
fortebet

Umukobwa watorewe kugira ikibuno cyiza yashyize hanze amafoto ashotora abagabo yambaye imyenda ya FC Barcelona mu rwego rwo gushimira Messi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Nyampinga witwa Suzy Cortez watorewe kugira ikibuno cyiza muri Brazil muri 2015,ari mu byishimo bidasanzwe kubera ko kabuhariwe Lionel Messi wari waranze kumubera inshuti (Follow) ku rubuga rwa Instagram yisubiyeho byatumye ashyira hanze amafoto akurura abagabo yambaye umupira wa FC Barcelona wanditseho nimero 10 na Messi.

Sponsored Ad

Suzy Cortez yagize agahinda kenshi ubwo Messi yamukuraga mu bantu yakurikiranaga kuri Instagram,bitewe n’amafoto y’urukozasoni yashyiragaho,yongeye kumukurikira bishimisha uyu munyamideli wahise abigaragaza kuri Instagram yambaye umwambaro wa FC Barcelona wanditseho Messi na nimero 10 ndetse ashimira Messi cyane.

Cortez wari wambaye ikariso gusa n’umupira wa FC Barcelona wanditseho Messi,yatangije campaign ku mbuga nkoranyambaga yise #UnBlockMeMessi ubwo iki cyamamare cyamufungiraga kuri Instagram,bituma Messi yisubiraho aramukurikira byatumye ahita yongera kwifotoza ashotora abagabo ndetse yandika amagambo ashimira Messi.

Cortez yagize ati “Uyu ni umunsi mwiza ku mufana wa FC Barcelona nkanjye.Wakoze cyane Messi kuba wongeye kunkurikira (Follow) kuri Instagram.Ndashimira buri wese wamfashije muri Campeign yo kwinginga Messi.”

Mu myenda ya FC Barcelona uyu mukobwa yateye umugongo Camera,afotorwa ifoto ikibuno cye kiri hanze mu rwego rwo kongera gushotora abagabo.

SuzyCortez asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru uzwi cyane ndetse yarigaragaragaje cyane mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya kubera amafoto yashyize hanze yambaye ya Brazil na Argentina.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa