skol
fortebet

Umukobwa yavuye mu mujyi ajya kuba mu ishyamba aho yambara ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa wiyise Freelee the Banana Girl kuri You Tube ukomoka muri Australia,wavuye mu mujyi we n’umugabo we bakajya kwibera mu ishyamba bambaye ubusa,bakomeje gutigisa isi kubera amashusho menshi bakomeje gushyira kuri You Tube ndetse n’imibereho babayeho muri iri shyamba bonyine.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wahisemo kwibera mu ishyamba ndetse akiyambarira ubusa,ntacyogosha umusatsi ndetse amaze kwinjiza akayabo k’ibihumbi 4 by’amapawundi kubera amashusho ashyira kuri You Tube n’imitako asigaye akorera muri iri shyamba.

Uyu mukobwa wagiye kwibera mu mashyamba yo muri Amerika y’Amajyepfo,akunze gushyira hanze amashusho y’ubuzima abayemo,kuri ubu ntacyogosha umusatsi we ndetse ntacyiyitaho nkuko bimeze ku bakobwa b’ubu.

Uyu mukobwa amaze umwaka yibera mu ishyamba,aho amaze iminsi ashyira hanze amafoto yambaye ubusa ndetse ari kurya imbuto zitandukanye.

Mu mafoto aherutse gushyira hanze yavuze ko agiye kujya yambara ubusa mu mashusho yose agiye kujya shyira ku rukuta rwe rwa You Tube ndetse atazigera yongera kwita ku kwisiga ibirungo n’ibindi.

Yagize ati “Ese naba ngiye kujya ngaragara mu mashusho nambaye ubusa gusa?nibyo,ntabwo nzongera kwiyogosha,kwisiga ibirungo,kwambara inkweto n’ibindi.Muri iri shyamba nsa n’uwazutse kuko nahawe amahirwe ya kabiri nyuma yo guhemukirwa n’abo nakundaga.”

Uyu mukobwa yavuze ko yagiye muri iri shyamba gushaka ubwigenge ndetse n’umunezero kandi yemeje ko yabibonye kuko umunsi wose yirirwa yambaye ubusa ndetse amaze amezi arenga 6 atiyogesha umusatsi.

Uyu mukobwa n’umugabo we mushya bakundanye nyuma yo gutandukana n’uwa mbere basigaye bahinga imbuto muri iri shyamba ndetse ubzima burabaryoheye.







Ibitekerezo

  • Uyu yabitewe n’abagabo nkuko abyivugira.
    Nubwo abakobwa bavuga ngo bafite "umukunzi",iyo amaze kubahaga arabata.Iyo tugize ibibazo,ntitukihebe.Ahubwo tujye turushaho gushaka imana.Dusome Bible kugirango tumenye icyo imana idusaba,tujye mu materaniro,ndetse tujye mu nzira dukore umurimo Yesu yadusabye wo kubwiriza abantu (Matayo 24:14).Kwiheba ukajya kuba mu ishyamba,ni ukongera ibibazo.Hali abiheba bakajya mu kunywa inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge.Abandi bakibera mu buriri gusa cyangwa TV.Abantu dusengana,bafite ibibazo byinshi:Ubukene,indwara,ubushomeli,...Nyamara bose bajya mu nzira bakabwiriza ukagirango nta kibazo bafite.Biterwa nuko iyo ukoreye imana wumva wishimye cyane kuko uba wizeye kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa