skol
fortebet

Umukobwa wigambye kuryamana n’umukinnyi Neymar Jr yashyize hanze amafoto yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Soraja Vucelic ukomoka muri Serbia wigambye mu binyamakuru ko ubwiza bwe bwasajije rutahizamu Neymar Jr ukinira PSG akamwishyura akayabo bakaryamana,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze yambaye bikini.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 32 yiyambuye imyenda asigarana iyo kogana arangije yandika ku ifoto yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram ngo “Hello Summer.”

Uyu mukobwa ukundwa n’ibyamamare kubera imiterere ye idasanzwe,yashyize hanze indi foto yicaye ku mucanga ari kota akazuba.

Soraja wigeze kwitabira irushanwa rya Big Brother bikamufasha gukurura abagabo cyane,yavuze ko yakundanye na Neymar Jr mu mwaka wa 2014 bahuriye ahitwa Ibiza muri Espagne bituma amukodeshereza hotel ihenze kugira ngo bakorane ibiruhuko ku mucanga.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu 350,000 kuri Instagram,yatowe nk’umukobwa uzi kwifotoza yambaye ubusa mwiza kurusha abandi muri Serbia mu mwaka wa 2011 ndetse ngo kuri ubu asigaye akundana n’umuherwe ukomeye muri iki gihugu.

Uyu mukobwa utaherukaga kuvugwa mu bitangazamakuru,nyuma y’aya mafoto yahise yongera kugarukwaho ndetse no kuri instagram benshi bongeye kumuvugaho byinshi kubera imiterere y’umubiri we ndetse babihuza no kuba uyu mukobwa yabikoze mu rwego rwo kwereka neymar Jr ko yahombye cyane kuba yaramutaye akajya gukundana na Souza uri kumushinja kumufata ku ngufu.






Ibitekerezo

  • Ntabwo Imana yaduhaye Ubwiza n’Ubuto (youth) kugirango tubugurishe.Ahubwo Imana idusaba kubukoresha dushaka Imana nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Ni umuguta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa