skol
fortebet

Umukobwa wisigiraga ibirungo mu modoka yakoze impanuka agati yakoreshaga akijomba mu jisho [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka muri Thailand yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ejo hashize, ubwo yarimo yisigira ibirungo ku jisho mu modoka akoresheje agati,ikaza gukora impanuka akakijomba,ijisho rikangirika.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utavuzwe izina,niwe wiriwe atigisa imbuga nkoranyambaga kuko ibyago yahuye nabyo byababaje benshi mu babibonye ndetse bamwe baha umuburo ukomeye abakobwa b’iki gihe basigaye baratwawe na Make up,bigatuma barangara.

Ubwo uyu mukobwa w’imyaka 20 yarimo asiga ikirungo ku jisho rye,imodoka yakoze impanuka, ka gati yakoreshaga karatirimuka kinjira mu jisho rye kinjiramo gusa ku bw’amahirwe ntikakoze ku mbuni yaryo byatumye abaganga bamara impungenge ababyeyi be bari bafite ubwoba ko ijisho rye rigiye guhuma.

Umushoferi w’iyi modoka yagonze ikamyo yari imbere yabo uyu mukobwa wari watwawe no kwisiga ibirungo ku jisho ashiduka yijombye aka gati kazi nka make-up pencil.

Nubwo uyu mukobwa yari mu buribwe bwinshi,yakomeje kubwira abaganga uko byagenze ubwo yagezwaga mu bitaro byitwa Rajavithi Hospital kugira ngo yitabweho.

MugangaThanabodee yabwiye abanyamakuru ko iyi mpanuka ikwiriye kubera isomo abakobwa bakunda gukora amakosa yo kwirungamu modoka ndetse no kurangara bari mu byo gushaka ubwiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa