skol
fortebet

Umukobwa witegura guhagararira Chile muri Miss Universe yahiye isura bikaze ubwo yashakaga guhindura uruhu [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Andrea Diaz,uzahagararira igihugu cya Chile mu marushanwa ya Miss Universe yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yahiye isura ashaka guhindura isura ye ngo ibe nziza kurushaho.

Sponsored Ad

Andrea Diaz w’imyaka 27 ukomoka muri Venezuela ariko kuri ubu akaba atuye muri Chile,yahuye n’uruva gusenya ashya isura kubera amavuta yokoreshaga ashaka guhindura uruhu.

Uyu mukobwa yahiye mu minsi ishize ari kugerageza guhindura uruhu rwe gusa byamuviriyemo inbwa yiruka ashya itama nk’uwamenyweho acide.

Iyo aya mavuta akoreshejwe neza akuraho iminkanyari ndetse n’uruhu rw’uyakoresheje rugahorana itoto.

Diaz yagize ati “Nagiye mu bintu bibi,ngaruka mu rugo meze nabi,isura yanjye yahiye nk’uwamenyweho acide.Inzozi zanjye sinazigezeho.Ese igihugu cyari kohereza umukobwa wahiye isura?,ntibyari gushoboka.Namaze umwaka nihishe.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite ubwoba ko ashobora gutakaza akazi ke ko kumurika imideli,guhagararira igihugu muri miss Universe ndetse no gutandukana n’umukunzi we,gusa yaje gukira.

Andrea Diaz ari mu mwiherero wa Miss Universe we n’abo bagomba guhatanira muri Thailand,muri iri rushanwa rizatangira kuwa 16 Ukuboza uyu mwaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa