skol
fortebet

Umukobwa wo muri Cote d’Ivoire akomeje gutangaza abantu akoresheje umusatsi we (AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Laetitia Ky, Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Cote d’Ivoire, akomeje gutangaza abatari bake bitewe n’ibyo agaragaza yifashishije umusatsi we aho afite impano yo gukora ibihangano bitandukanye abikoresheje ubwiza bw’uyu musatsi we.
Laetitia Ky amaze kumenyekana cyane biturutse ku bintu akora bisa nk’ibidasanzwe mu maso y’ababibona, kuko ashobora gukoresha umusatsi we ibihangano bitandukanye nk’igiti kiriho indabo, amaboko y’umuntu ucuranga guitar, ishusho y’ikarita ya Afurika, ibiganza bikoze (...)

Sponsored Ad

Laetitia Ky, Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Cote d’Ivoire, akomeje gutangaza abatari bake bitewe n’ibyo agaragaza yifashishije umusatsi we aho afite impano yo gukora ibihangano bitandukanye abikoresheje ubwiza bw’uyu musatsi we.

Laetitia Ky amaze kumenyekana cyane biturutse ku bintu akora bisa nk’ibidasanzwe mu maso y’ababibona, kuko ashobora gukoresha umusatsi we ibihangano bitandukanye nk’igiti kiriho indabo, amaboko y’umuntu ucuranga guitar, ishusho y’ikarita ya Afurika, ibiganza bikoze umutima, imbyino nyafurika n’ibindi byinshi bitandukanye.
<img31665|center>
Mu mafoto agenda ashyira kuri instagram na facebook, Ky agaragaza ishema aterwa n’umusatsi we ndetse ko akunda Afurika muri rusange.

Ikindi avuga ni uko ibi yabitangiye biturutse ku mafoto yabonye kuri instagram agaragaza ubwiza buri mu misatsi y’abagore b’Abanyafurika bimutera imbaraga zo gutangira kumurika ibihangano bye.

Uburebure bw’umusatsi we hamwe n’indorerwamo nini yireberamo ni byo bimufasha gukora icyo aba yatekerejeho. Ky avuga ko bishobora kumutwara hagati y’iminsi itatu n’itanu akora neza igihangano mu musatsi we dore ko ibi atari ibintu byoroshye.

REBA AMAFOTO ATANDUKANYE Y’IBYO AKORESHA UMUSATSI WE
<img31666|center>
<img31667|center>
<img31668|center>
<img31669|center>
<img31670|center>
<img31671|center>
<img31672|center>
<img31673|center>
<img31674|center>
<img31675|center>
&amp;amp;lt;img31676|center&amp;amp;gt;
&amp;amp;lt;img31677|center&amp;amp;gt;
&amp;amp;lt;img31678|center&amp;amp;gt;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa