skol
fortebet

Umukobwa yatunguwe no kubona amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa yari yarayoherereje umukunzi we gusa

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mbayama wo muri Zambia yashenguwe bikomeye n’amafoto yasakajwe hanze n’umukunzi we utuye iburayi wamushyize hanze yambaye ubusa nyuma yuko amuhaye amafoto mu ibanga.

Sponsored Ad

Umukobwa wo mu gihugu cya Zambia witwa Mbayama Jombo uzwi ku izina rya Slay Queen yandagajwe n’umukunzi we w’umuzungu utuye I Burayi ubwo yashyiraga amafoto y’uwo mukobwa ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa buri buri,bimuviramo gutukwa arandagazwa n’abatari bacye bakoresha imbuga nkoranya mbaga.

Uyu mukobwa yabaye icyamamare ku mbuga nkoranya mbaga kubera gukunda amafaranga y’uyu muzungu bakundanaga, nibwo yamusabye amafoto ye ndetse na amashusho yambaye ubusa,umukobwa atazuyaje ahita ayamwoherereza undi yahise ayashyira ku mbuga nkoranya mbaga.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru cya ZambianObserver,avuga ko ubusanzwe uyu mukobwa warangije kwiga muri kaminuza I Lusaka muri Zambiya,yatangaje ko yayoherereje iyo nshuti ye y’umuzungu bityo ikaba ariyo yakoze ayo mahano kuko ntawundi yayahaye.

Amafoto yateje ikibazo ku bantu bakoresha imbuga nkoranya mbaga cyane cyane bo mu gihugu cya Zambiya aho bahise bajya kureba ku rukuta rwa facebook rw’uwo mukobwa bamubwira byinshi bitandukanye byiganjemo ibitutsi ariko we ntacyo yabivuzeho kubera ikimwaro.

Bamwe bamushimiraga ko ateye neza ku mubiri abandi bamusaba ko yaboherereza nabo ayandi bakirebera ndetse akabaha n’amashusho .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa