skol
fortebet

Umukobwa yaciye ibintu kubera akayabo yatakaje yibagisha kugira ngo ase n’igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ivana ukomoka mu Burusiya,yaciye ibintu mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kubera kwibagisha inshuro zigera kuri 20 agatakaza akayabo k’ibihumbi 87 by’amapawundi kugira ngo ase n’igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yibasiriwe n’abantu benshi kubera ukuntu yibagishije cyane,agahindura umubiri we nabi kugira ngo ase n’igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu Ivana amaze kwibagisha izuru inshuro 5,amabere inshuro 3,yahinduye ibitsike,ndetse n’amatwi ye arayahindura.

Amakuru aravuga ko amabere ye yayagize Manini cyane kugira ngo atere amabengeza abagabo bamwirukeho cyane ko yisanishije n’igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina (sex doll).

Ivana yavuze ko yahisemo kwibagisha umubiri we wose kubera ko mbere atari mwiza ndetse ngo ntiyakururaga abagabo cyane.

Yagize ati “Ntaribagisha nari mubi.Abagabo banshaga amazi,ntawifuzaga kumvugisha.Ubu ndishimye cyane.ibintu byose byagenze uko nabyifuzaga.”

Uyu mukobwa wihinduye nk’igipupe bakoresha imibonano mpuzabitsina,asigaye akurura abagabo kuko kuri ubu akurikirwa kuri Instagram n’ibihumbi 96 by’abantu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa