skol
fortebet

Umukobwa yagiye kwiyongeresha ikibuno bimuviramo gupfa

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Brazil, umukobwa witwa Lilian Quezia Calixto, wo mu gace ka Cuiaba yitabye Imana mu cyumweru gishize azize kubagwa ashaka kongera ubunini bw’ikibuno cye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wahuye n’ingaruka zikomeye zo kubura ubuzima azize gushaka kongera umubyimba w’ikibuno cye,yari amaze iminsi mike aribwo abazwe na muganga Denis Furtado uzwi nka Dr Bumbum wari uzwiho ubuhanga bwo kubaga abakobwa abongerera bimwe mu bice by’umubiri bakeneye..

Nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa wifuzaga kubaho ubuzima bwe bwose afite ikibuno kinini, Muganga Denis Furtado w’imyaka 45 wamubaze amwongerera ikibuno yahise aburirwa irengero.

Icyababaje abandi baganga bari basanzwe bakora uyu mwuga wokongerera abantu ibindi bice, Dr Furtado yabagiye uyu mukobwa iwe mu rugo akaba ari nabyo abatari bake bakomeje kugenderaho bavuga ko ari umuteka mutwe.

Bivugwa ko uyu muganga yari asanzwe atuye mu Mujyi wa Rio de Janeiro, ari naho yongerereye bimwe mu byifashishwa hongerwa ikibuno bizwi nka acrylic glass, uyu mukobwa wamaze iminsi mike abikoze agahita ahatakariza ubuzima.

Calixto ubwo yari amaze iminsi mike aribwo yongerewe ikibuno, yahise atangira kumererwa nabi cyane ndetse anahita yihutirwa kugezwa mu Bitaro kugira yitabweho n’abaganga.

AFP yatangaje ko ku cyumweru aribwo Calixto yagejejwe kwa muganga umutima utera cyane afite n’umuvuko mwinshi w’amaraso. Mu masaha make yahise apfa.

Ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvamo umwuka, Dr Furtado yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano birangira abuze hifashishwa umukobwa bakundanaga wahise atabwa muri yombi nawe akekwaho kuba nawe yari asanzwe amufasha mmuri ako kazi.

Aya makuru yahungabanyije cyane abakora umwuga wo kubaga ibice by’umubiri hagamijwe kubyongera cyangwa gukuraho ubusembwa dore ko icyo gihugu kiza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubaga muri ubwo buryo.

Ishyirahamwe ry’abaganga babaga hagamijwe kongera ubwiza no gukuraho ubusembwa muri Brésil, Brazilian Plastic Surgery Society (SBPC) ryahise risohora itangazo ryamagana Furtado, rimushyira mu gatebo k’abatangiye kwiyitirira uwo mwuga nta bunararibonye bawufitemo.

Hanaboneweho umwanya wo kwihanangiriza abagore bumva bashaka kwiyongeza bimwe mu bice by’umubiri ko Atari byiza ndetse binamaze guhitana umubare munini w’abagore bagiye babyikoresha.

Dr Furtado yatangajwe nk’umutekamutwe uvura mu buryo butemewe kuko yari anamaze guhanwa inshuro enye zose azizwa kuvura mu buryo bwa baringa butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa