skol
fortebet

Umukobwa yahuye n’uruva gusenya kubera amavuta atunganya umusatsi yakoresheje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Riley O’Brien w’imyaka 18 yahuye n’uruva gusenya ubwo amavuta yakoresheje mu gutunganya umusatsi we,yamutwikaga bikomeye isura ndetse akamutera ubumuga bwo kutabona.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa akimara kwisukisha aya mavuta,yahise ahuma ndetse amara iminsi 2 atabona n’ikintu na kimwe ari nako mu maso he habyimba cyane nk’uwariwe n’inzoka.

Uyu mukobwa wari ukoresheje aya mavuta bwa mbere,yamugizeho ingaruka zikomeye,byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga kubera guhuma ndetse no kubyimba cyane mu isura n’amaso.

Uyu watangiye kudefiriza imisatsi ye kuva afite myaka 14, akimara guhura n’aka kaga yahise arahira kutazongera kudefiriza umusatsi we ndetse agiye gusubira ku buryo bwa gakondo aho yagiriye inama abandi yo kwirinda gukoresha amavuta adefiriza imisatsi batazi.

Yagize ati “Sinzongera kudefiriza umusatsi ukundi.Ngiye kureka umusatsi wanjye umere nk’ibisanzwe.Byari biteye ubwoba.Mu maso hanjye nari meze nk’umuntu watsikishijwe acide.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa