skol
fortebet

Umukobwa yakuwemo ijisho n’abagizi ba nabi batumwe n’umukobwa yatwaye umukunzi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Holly Weston Taylor w’imyaka 21 ukomoka muri Wales yahuye n’uruva gusenya ubwo amabandi 5 yamutegaga akubita icyuma mu maso akamumena ijisho ndetse n’igufwa ryo hafi yaryo,atumwe n’umukobwa bari bahanganiye umusore.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa arembeye mu bitaro nyuma yo gucishwa mu cyuma bagasanga uretse kumeneka ijisho yaranamenetse igufwa ryo hafi yaho,ari gukurikiranwa bya hafi n’abaganga.

Holly Weston Taylor ari kumwe na Sam yazize

Uyu mukobwa yabwiye abanyamakuru ko yatewe n’aya mabandi amukubitisha icyuma kugeza amumenye ijisho ndetse n’igufwa ryo ku jisho nyuma yo gutumwa n’umukobwa bapfaga umusoe bakundana witwa Sam.

Yagize ati “Nagizwe impumyi ndetse isura yanjye irangirika kubera gufuha kubi k’umukobwa mugenzi wanjye.Yababajwe nuko nabonye ibyishimo ku mukunzi wanjye we ntabashe kubibona.Ntabwo nihebye ndacyakomeye kandi ngomba gukomeza kuba intwari.Ndifuza ko ziriya nyamaswa zankubise zakanirwa uruzikwiriye.

Aya mahano yabaye ku wa 03 Nyakanga uyu mwaka gusa kuri ubu abaganga bari kugerageza kuvura uyu mukobwa wangiritse mu isura cyane.

Bataramumena ijisho

Polisi yamaze gufata abagizi ba nabi bakubise uyu mukobwa kugeza bamumenye ijisho aho hagikusanywa amakuru kugira ngo bakanirwe urubakwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa