skol
fortebet

Umukobwa yarumwe n’igifi cya shark ubwo yashakaga kwifotoreza mu mazi yambaye Bikini [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Katarina Zarutskie witwa 19 ukomoka muri USA yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwifotoreza mu mazi abamo shark yambaye utwenda tw’imbere ,maze iki gifi kinini kimuruma ukuboko.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuye mu mazi ari kuvirirana ku kuboko nyuma yo kurumwa na shark gusa ku bw’amahirwe ntiyaciye ukuboko kwe.

Uyu mukobwa wiga ibijyanye n’ubuganga yatabawe n’umugabo usanzwe ari inshuti ya papa we warimo amufata amafoto yifuzaga gushyira ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mukobwa urimo gukira yagaragaje inkovu nini iri ku kuboko kwe aho yavuze ko iyi shark yamrumye ukuboko irangije imumanura hasi mu mazi kubw’amahirwe ararokoka.

Yagize ati “Shark yaraje induma ukuboko inkuru injyana mu mazi hasi.Nagerageje kwiyaka iyi fi uko nshoboye kose kubw’amahirwe mbigeraho.Ni amahirwe kuba ngifite ukuboko kwanjye.”

Katarina wiga muri kaminuza ya Miami yarumwe n’iki gifi kinini ubwo yari mu biruhuko muri Bahamas ari kumwe n’inshuti ye ndetse n’umuryango we.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa