skol
fortebet

Umukobwa yaryamye nta nda afite abyutse asanga aratwite aza kubyara mu minota 45 yakurikiyeho [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Emmalouise Leggate w’imyaka 18 ukomoka mu mujyi wa Glasgow yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yabyey kandi nta nda yigeze agira ndetse ngo nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza ko yari atwite.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ko yaryamye inda ye ari ntoya cyane,akangutse asanga yabaye nini cyane ndetse mu minota 45 yakurikiyeho yahise abyarira mu modoka yari imujyanye kwa muganga.

Emmalouise Leggate yavuze ko yari amaze iminsi yivuza ariko nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza ko yari atwite inda ye ya kabiri kugeza ubwo yaryamye,abyutse asanga aratwite ndetse ahita abyara mu minota 45 yakurikiyeho.

Nyirakuru wa Emmalouise Leggate witwa Louise Ford w’imyaka 63 akimara kubona ko inda y’umwana we yabyimbye yahise amujyana kwa muganga bakiri muri ambulance uyu mukobwa aba arabyaye.

Emmalouise yabwiye abanyamakuru ko atigeze agira ibimenyetso byo gutwita nko kuruka,kunanirwa kurya,kumva imigeri y’umwana iterera mu nda ye ndetse ngo n’inda ye ntiyigeze iba nini nkuko bigendekera umugore utwite.

Yagize ati “Sinigeze nipimisha ko ntwite.Nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko ntwite.Muganga yananiwe kunsobanurira impamvu nta nda nini nagize.Nyogokuru yaratunguwe kuko nta kimenyetso cyo gutwita nagaragaje.”

Uyu mukobwa wabyaye uyu mwana w’umukobwa kuwa 17 Nyakanga umwaka ushize,yasanze ari muzima ndetse nta kibazo na kimwe afite nubwo nta bimenyetso byo gutwita yigeze abona mu mezi 9 yose yamaze atwite.

Uyu mwana wavutse mu buryo butandaje ni uwa kabiri Emmalouise yari abyaranye n’umukunzi we Sean Lamont w’imyaka 19.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa