skol
fortebet

Umukobwa yashyingiranwe n’umugabo umurusha imyaka 41 watandukanye na nyina umubyara [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Sarah w’imyaka 28 yatwaye umugabo wa nyina umubyara bamenyanye bwa mbere yambariye nyina mu bukwe bwabo afite imyaka 14,nyuma baza gushwana afatiraho ashakana n’uyu mugabo umurusha imyaka 41 y’amavuko.
Sarah w’imyaka 28 yamenyanye bwa mbere na David w’imyaka 69, wahoze ari umugabo wa nyina afite imyaka 14 mu bukwe bwabo, batangira gukundana ndetse baza gushyingiranwa nyuma y’imyaka 10.
Sarah ukomoka mu majyepfo ya Wales yavuze ko uyu mugabo we David yatandukanye na nyina umubyara (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Sarah w’imyaka 28 yatwaye umugabo wa nyina umubyara bamenyanye bwa mbere yambariye nyina mu bukwe bwabo afite imyaka 14,nyuma baza gushwana afatiraho ashakana n’uyu mugabo umurusha imyaka 41 y’amavuko.

Sarah w’imyaka 28 yamenyanye bwa mbere na David w’imyaka 69, wahoze ari umugabo wa nyina afite imyaka 14 mu bukwe bwabo, batangira gukundana ndetse baza gushyingiranwa nyuma y’imyaka 10.

Sarah ukomoka mu majyepfo ya Wales yavuze ko uyu mugabo we David yatandukanye na nyina umubyara bimufungurira amarembo ahita amwitwarira.

Nubwo David yabanaga na nyina wa Sarah,yakundanaga na Sarah mu ibanga,bituma bashyira hanze urukundo rwabo nyuma yo gutandukana kwe na nyina w’uyu mukobwa , ndetse bahita bakora ubukwe nkuko babitangarije Channel 5 mu kiganiro cyitwa Age gap Love.

David yagize ati “Nyuma y’aho umugore wanjye wa mbere twari tumaranye imyaka 30 tubana apfuye,nakundanye n’undi wari nyina wa Sarah.

Sarah yagize ati “Mpura bwa mbere na David nari mfite imyaka 14 hafi 15.Nabanaga na papa.Natashye ubukwe bwa mama mpura na David gusa nza kumara umwaka ntongeye kumubona.Njye na David twajyaga tuvugana kuri telefoni,tugateranwa urwenya byatumye dukundana.

Akimara gutandukana na mama twemeranyije kubana ariko umuryango wanjye urabyanga bahita banca burundu.Brandwanyije cyane.”

Aba bombi bavuze ko batigeze bagira igihe cyo guteretana cyane kuko umuryango w’uyu mukobwa utari kubyemera kuko uyu mugabo yamurushaga imyaka 41 ndetse yatandukanye na nyina.

Kugeza ubu Sarah na David bafitanye abana babiri b’impanga ndetse babanye neza nubwo batangana mu myaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa