skol
fortebet

Umukobwa yateye indobo umukinnyi wa Everton kugira ngo ajye mu marushanwa y’urukundo aberamo n’ubusambanyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’Umwongereza witwa Meg Taylor-Lilley w’imyaka 21 usanzwe ari umunyamideli,yateye indobo rutahizamu wa Everton, Dominic Calvert-Lewin kugira ngo ajye mu marushanwa y’urukundo aba arimo n’ubusambanyi abera ku kirwa, agaca kuri TV ya ITV 2 azwi nka “Love Island”.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yakundanye n’uyu musore Dominic Calvert-Lewin ariko kuva kera yahoraga yifuza kujya muri aya marushanwa kugira ngo abe icyamamare kurushaho,byatumye ahitamo gutandukana n’uyu musore wahesheje igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 20 Ubwongereza mu mwaka ushize.

Nkuko bamwe mu nshuti z’uyu mukobwa babitangaje, Meg yabonye ko atajya muri aya marushanwa aba yiganjemo ubusambanyi kandi afite umusore bakundana,niko gusaba uyu mukinnyi ukiri muto ko bahagarika urukundo rwabo.

Aya marushanwa ya Love Island akundwa n’abantu benshi bakomoka mu Bwongereza,ahuriza abahungu n’abakobwa 12 ku kirwa, aho umuhungu n’umukobwa (Couple) bagargarizanya urukundo,abatowe na rubanda ko bahize abandi bagahembwa dore ko aya marushanwa aca live kuri TV ya ITV 2.

Amarushanwa y’uyu mwaka azabera ku kirwa cya Fiji,aho couple izatsinda izahembwa akayabo k’ibihumbi 50 by’amapawundi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa