skol
fortebet

Umukobwa yavanye mu izuru rye impeta yari imaze imyaka 12 yaramuhezemo

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Abigail Thompson ukomoka muri USA yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ukuntu amaze imyaka 12 afite impeta nini mu izuru rye.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 8,yahawe impano y’impeta ntoya, ayiseseka mu izuru rye iheramo byatumye ayimarana imyaka 12 yose.

Abigail Thompson yavuze ko yageze nyuma yibagirwa ko afite iyi mpeta kugeza ubwo yimyiye abona irasohotse.

Yagize ati “Sinibukaga ko yaheze mu izuru ryanjye.Njye na mama twagize ngo umwe mu nshuti zanjye yarayijyanye ariko natunguwe n’uko ubwo nari ndimo kwimyira ndebye ku muswari mbona hariho impeta.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka 12 yari amaranye iyi mpeta mu izuru rye,nta kibazo cyo guhumeka cyangwa ikindi icyari cyo cyose yahuye nacyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa