Kigali

Umukobwa yiciye akaboko ku bushake akoresheje Ponceuse kugira ngo ahabwe impozamarira ya miliyoni 400 RWF

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 3305

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Slovenia w’imyaka 21 yatawe muri yombi we na se umubyara bazira amanyanga baherutse gukora uyu mwana akica ikiganza akoresheje imashini ikata imbaho izwi nka Ponceuse (sander) kugira ngo bahabwe amafaranga y’impozamarira angana n’ibihumbi 400 by’amapawundi (400,000,000 RWF).

Uyu mukobwa na se batawe muri yombi kuri uyu wa mbere nyuma yo gutahurwaho aya manyanga yo gushaka guhabwa akayabo k’ingoboka(assurance) kandi uyu mukobwa yiciye ikiganza ku bushake.

Umuvugizi wa polisi yo mu mujyi wa Ljubljana witwa Valter Zrinski yabwiye abanyamakuru ati “Kubera amafaranga yahisemo kwica ikiganza kugira ngo abeshye ko yagize impanuka.”

Uyu mukobwa yashinjwe gupanga iyi mitwe abifashijwemo n’abagize umuryango we bifuzaga kwibonera amafaranga y’impozamarira yo kubatunga.

Uyu mukobwa wari wizeye kubona akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi yatunguwe no kubona atawe muri yombi na polisi kubera ubu butekamutwe bamushinje.

Polisi yavuze ko uyu mukobwa yajyanwe kwa muganga ukuboko kwe kwacika batagufite mu rwego rwo kujijisha byatumye n’abagize umuryango we 3 bafungwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto y’ubukwe bwasekeje abantu mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Mu buzima bwa muntu, umunsi w’ubukwe uri mu minsi ikomeye cyane ndetse...
18 July 2019 Yasuwe: 10588 0

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 5582 0

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 3153 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 5455 0

Umupolisi yaguze indaya ku muhanda ayigejeje mu rugo asanga n’umugabo

Umupolisi wo mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya...
18 July 2019 Yasuwe: 6452 0

El Chapo umwami mu gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe igifungo cya burundu...

Joaquin Guzman wamamaye nka El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Mexico...
18 July 2019 Yasuwe: 1144 1