skol
fortebet

Umukobwa yiyahuye nyuma yuko umusore amubenze habura amezi 2 ngo bakore ubukwe

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Rosarie utuye muri Kenya yiyahuye nyuma yuko abenzwe n’umusore bateganyaga kubana mu mezi abiri.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Rosarie Muguume wiyahuye nyuma yuko abenzwe n’umusore bari mu rukundo ndetse bateganyaga gukora ubukwe mu mezi ari imbere.

Uyu mubobwa wakundanaga n’umusore ngo bari bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri bakundana aho kuri uyu wa Gatu aribwo yafashe umwanzuro wo kwiyahura kuko ngo uyu musore yari yaramaze kumumenyesha ko ntabukwe bwabo buzabaho.

Inkuru dukeshya ikinyamakuru kitwa NairobiPost cyakomeje kivuga ko uyu mukobwa yiyahuye akoresheje umugozi aho yarari muri etage mu igorofa rya kabiri.

Ibitekerezo

  • Niyigendere disi.Yali akiri muto.Abantu biyahura ku isi bagera kuli 1 million buri mwaka,nukuvuga 40 buri segonda.Babiterwa n’impamvu nyinshi.Urugero,uyu mukobwa yakundaga cyane uriya muhungu.Ibaze niba bari bararyamanye hanyuma urebe agahinda byamutera.Wibaze nawe bikubayeho.Ariko jyewe nk’umukristu,ndibutsa abantu ko abapfa bizera Yesu kandi birinda icyaha,azabazura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6,umurongo wa 40.Nta kabuza bizaba.

    Mbega inkuru ibabaje cyane.Niyigendere.Bakobwa rero,mwitondere biriya muvuga ngo "muli mu rukundo n’umuhungu".
    Hafi abahungu bose iyo ubahaye icyo bashaka,baraguta bagafata undi.Ibyo bigira ingaruka,zirimo no kwiyahura cyangwa kwica umwana uri mu nda.Ikirenze ibyo,bibabaza imana kuko ibitubuza.Tugomba kuryamana n’umuntu umwe gusa twamaze gutera igikumwe n’ubukwe bwabaye.

    Nibyo gukunda no gukundwa biranezeza ariko hari ikintu kitugoye muri iyi minsi nuko tuziko kuba mu rukundo n’umuntu bivuga gusambana nawe!icyi n’icyaha Imana yanga!kandi muzagicunge ingaruka yacyo yangiza byinshi birimo n’Imitima yashengutse!Muntu wamenye Imana bakure yiyi myitwarire twita ubusirimu.Imana ntihinduka !uko yari nuyu munsi niko iri ninako izahora iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa