skol
fortebet

Umukobwa yasimbutse umuturirwa ugeretse 5 ahunga gufatwa ku ngufu ntiyapfa

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Ekaterina Stetsyuk yafashe umwanzuro wo gusimbuka inyubako y’amazu arenga 5 yanga ko afatwa ku ngufu n’umucuruzi wa muhatirizaga kuryamana nawe.
Ekaterina w’imyaka 22 y’amavuko mu Gihugu cy’u Burusiya akorera ibikorwa by’ubucuruzi n’imideli mu mujyi wa Dubai yasimbutse inyubako ashaka gukiza ubuzima bwe nyuma y’ uko umucuruzi bari kumwe yashakaga kuryamana nawe kandi atabishaka.
Nyuma yo gusimbuka aturutse mu cyumba cya gatanu cya Hotel biravugwa ko yakomeretse cyane ndetse akavunika bimwe (...)

Sponsored Ad

Ekaterina Stetsyuk yafashe umwanzuro wo gusimbuka inyubako y’amazu arenga 5 yanga ko afatwa ku ngufu n’umucuruzi wa muhatirizaga kuryamana nawe.

Ekaterina w’imyaka 22 y’amavuko mu Gihugu cy’u Burusiya akorera ibikorwa by’ubucuruzi n’imideli mu mujyi wa Dubai yasimbutse inyubako ashaka gukiza ubuzima bwe nyuma y’ uko umucuruzi bari kumwe yashakaga kuryamana nawe kandi atabishaka.

Nyuma yo gusimbuka aturutse mu cyumba cya gatanu cya Hotel biravugwa ko yakomeretse cyane ndetse akavunika bimwe mubice by’umubiriwe we cyane umugongo ku buryo ubutabazi bwa polisi bwahageze bugasanga adashoboye kwicara kubera imvune yewe no kuvunika amwe mu magufa agize umubiri we.


Umucuruzi washakaga gufata uyu mukobwa ku ngufu yabanje ku mufatiraho icyuma amuhatiriza kwiyambura imyenda yose yambaye, ku bw’amahirwe umukobwa yahise amwishikuza ndetse amwaka cyuma ariko biba iby’ubusa kuko umugabo yahise ajya gufunga umuryango nibwo uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo gukiza amagaraye ye agahita asimbika umuturirwa .

Yavuze ko yamenyanye n’uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Pakistani muri gahunda y’ubucuruzi, bahuriye kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane Instagram bahana gahunda yo guhurira i Dubai kugira ngo bagirane ibiganiro byo kumufasha kumenyekanisha ibicuruzwa bye.

Nyina w’uyu munyamideki ariwe ‘Inga’ yatangaje ko nyuma yo kunywa ,uwo mucuruzi byamuviriyemo gusinda bituma akurura umukobwa amuganisha mu cyumba, atangira ku muhatiriza kuryamana nawe amukangisha ko naramuka abyanze aramuvutsa ubuzima.

Ababyeyi b’uyu mukobwa baba mu Burusiya nabo bamenye ibyabaye ku mwana wabo babimenyeshejwe n’abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Dubai nyuma yo guhamagara ubutabazi bw’ ibanze n’inzego za polisi ngo bimufashe kugezwa mu bitaro.

Mu bisobanuro Ababyeyi ba Eketerina batanze ku isano umwana wabo yari afitanye n’uwo mucuruzi, bavuze ko nta hantu hakomeye bari basanzwe baziraniye uretse kuba barahuriye kuri Instagram bagatangira kuganira ibijyanye n’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa