Kigali

Umukozi w’ibitaro wateye inda umurwayi wari umaze imyaka 14 muri coma yatawe muri yombi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 5851

Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko umukobwa wari umaze imyaka 14 muri coma atwite ndetse nyuma aza kubyara byatumye hakorwa iperereza mu bakozi bose b’ibitaro bya Hacienda,ryafashe umugabo w’imyaka 36 witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36.

Uyu mugabo yakoze amahano ubwo yinjiraga aho uyu mukobwa yari arwariye niko kumusambanya amutera inda,abaganga baza kubimenya niko kumufasha abyara umwana muzima.

Uyu mugore watewe inda n’uyu mugabo ari muri Coma,yari amaze imyaka 14 ari muri coma yo muri ibi bitaro biherereye ahitwa Phoenix muri Leta ya Arizona muri USA.

Uyu mugore watewe inda n’uyu mukozi w’ibitaro,yabyaye umwana muzima kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize,bituma polisi ihita itangira iperereza mu bakozi bose,ibafata DNA,izipimye zifata uyu mugabo witwa Nathan Sutherland.

Amakuru avuga ko nta muganga n’umwe wamenye ko uyu mugore yari atwite kugeza ari hafi yo kubyara cyane ko yari asinziriye.

Uyu mugore w’imyaka 29 yageze muri ibi bitaro afite imyaka 15,nyuma yo gutabarwa yaguye mu mazi agiye kurohama.

Uyu mugabo Nathan Sutherland, yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu uyu mugore.

Abagize umuryango w’uyu mukobwa bavuze ko uyu mwana ameze neza ndetse bamwitayeho cyane.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Sex izarikora.Muribuka uherutse gusambanya umugore wapfuye,amusanze muli Morgue (mortuary).No muli Genocide ya 1994,interahamwe zasambanyaga abantu bapfuye.Sex izatuma abantu benshi Babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugore yafashe umugabo ari gusambanira n’undi mugore muri Hoteli abatwara...

Umugabo w’umucuruzi ukomeye witwa Gilbert Kanyenga w’ahitwa Kalingalinga muri...
16 April 2019 Yasuwe: 7569 0

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende...

Umukobwa witwa Sydney Paige Monfries yahanutse ku gasongero k’inyubako...
16 April 2019 Yasuwe: 4954 0

Impanga zitaravuka zagaragaye ziri guteranira ibipfunsi mu nda ya nyina...

Abana babiri b’impanga bakiri mu nda ya nyina bafotowe n’icyuma cyo kwa...
15 April 2019 Yasuwe: 3961 0

Umunyezamu Kimenyi Yves yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi, yaciye ibintu ku mbuga...
15 April 2019 Yasuwe: 7299 2

Umugabo yibagiwe gufunga camera ye yari mu cyumba imufasha gufata umugore...

Umugabo witwa Yang wo mu Bushinwa yibagiwe gufunga Camera ye ubwo yarimo...
14 April 2019 Yasuwe: 12926 1

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto...

Abanya Nigeria benshi bacitse ururondogoro kubera amafoto umuhungu...
14 April 2019 Yasuwe: 6546 0