skol
fortebet

Umukozi wo mu rugo yafashwe ari gutekesha ibiryo bya shebuja inkari

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo witwa Emmelia, ukomoka muri Zambia yaguwe gitumo ari guteka ibiryo yari kugaburira shebuja akoresheje inkari,avuga ko yabitegetswe na nyina yitabaje amusaba kumufasha ngo amwigarurire.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kugira ngo yigarurire umugabo wa nyirabuja,Emmelia yagiye kureba nyina kugira ngo amuhe umuti watuma yigarurira shebuja,amutegeka kujya atekesha ibiryo bye inkari.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukozi wo mu rugo yafashwe afite igicupa cyuzuye inkari yari agiye gutekesha ibiryo bya shebuja ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano ziramufunga.

Emmilia yavuze ko yabwiwe na nyina ko agomba kumara umwaka wose atekesha ibiryo bya shebuja inkari kugira ngo azirukane umugore we bashyingiranwe.

Yagize ati “Mama yambwiye ko databuja azangira umugore we nimara umwaka wose mutekera nkoresheje inkari.”

Emmelia yavuze ko mu burozi yahawe na nyina kugira ngo yigarurire shebuja harimo kumutekera akoresheje inkari,ariyo yari ategereje ko yirukana nyirabuja kugirango bibanire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa