skol
fortebet

Umukozi wo mu rugo yasize umwana wa nyirabuja mu bwiherero arigendera kubera umujinya yatewe n’umushahara muke ahembwa

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo wo mu mujyi wa Lusaka muri Zambia witwa Cheelo Hamamba,yakoze amahano asiga umwana w’amezi 10 w’abakoresha be mu musarani,arangije ahasiga urwandiko rubabwira ko yabikoze kubera ko bamuhemba amafaranga make.

Sponsored Ad

Uyu mukozi wo mu rugo rw’umugabo witwa Chembo yacunze aba bakoresha be bose bagiye mu kazi,arangije afata uyu mwana w’uruhinja mu musarani asiga yanditse urwandiko rugira ruti “Musigarane umwana wanyu n’umushahara w’urusenda mumpemba.”

Aba babyeyi bahamagawe n’umuturanyi ubwo yari aje kubasura yumva umwana ari kurira cyane,baje basanga umwana ari mu musarani umukozi yigendeye kare.

Aba babyeyi b’uyu mwana w’uruhinja bahise bajya kurega uyu mukozi wabo Cheelo Hamamba kuri polisi kubera ibyo yakoreye umwana wabo ndetse no kugenda abibye ibihumbi 3,800 by’amafaranga yo muri Zambia.

Polisi yahise ihiga bukware uyu mukozi wakomokaga mu gace ka Kanyama,birangira bamutaye muri yombi.

Uyu mukozi wo mu rugo yabwiye aba bapolisi ko umujinya we waturutse ku kuba bamwishyura amafaranga yo muri Zambia 450 kandi bari barumvikanye ko bazajya bamwishyura 800.



uyu mukozi yasize umwana wa nyirabuja mu musarani asiga anamututse

Ibitekerezo

  • Ayo mafaranga ntimuyasuzugure kuko ayo 450 yo muri zambia angana na 45.000 rwf none ari kuvuga ngo ni make. Aho iwanyu abakozi bo murugo bayagezamo ni bangahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa