skol
fortebet

Umukunzi w’umwe mu bapfiriye muri ya mpanuka y’indege muri Indonesia yashyize hanze amafoto y’ubukwe yakoze wenyine atera benshi agahinda

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore wo muri Indonesia wari ufite umukunzi wari mu ndege ya kompanyi Lion Air yakoze impanuka ikagwa mu nyanja, yifotoje amafoto avuga ko ari ay’ubukwe ari wenyine.

Sponsored Ad

Intan Syari na Rio Nanda Pratama biteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Ariko Bwana Pratama yapfuye ubwo yari mu ndege ataha, yitegura gukora ubukwe, ubwo indege yari arimo ya kompanyi Lion Air yakoraga impanuka imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Jakarta wa Indonesia, hari ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cumi.

Madamu Syari yavuze ko yashakaga kubahiriza amasezerano yagiranye n’umukunzi we bwa nyuma, nuko yifotoza amafoto yambaye ikanzu y’umweru n’impeta y’abashakanye.

Iyi kanzu niyo bari bahisemo bombi

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati:

"Nubwo bwose mfite agahinda ntashobora gusobanura, ngomba kukumwenyurira".

"Ntabwo nshobora guheranwa n’agahinda ahubwo nkwiye gukomera nkuko iteka wahoraga ubimbwira".

Yavuze ko mbere yuko Bwana Pratama - umukunzi we - akora urwo rugendo rw’indege, yari yateye urwenya amubwira ko naramuka adatashye ku gihe, yifotoza ayo mafoto akayamwoherereza.

Iyo ndege yari itwaye abagenzi 189 bava i Jakarta berekeza i Pangkal Pinang. Nta warokotse iyo mpanuka, ndetse n’igihimba cy’iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ntabwo kiraboneka.

Mu butumwa yari yabanje gutangaza kuri Instagram, Madamu Syari yanditse ko yari amaranye imyaka 13 n’umukunzi we, avuga ko ari we "wa mbere" yari akunze.

Gafotozi wafashe ayo mafoto na we yatangaje amwe muri yo ku mbuga za interineti, asobanura n’impamvu yafashwe.

Bwana Pratama, wari umuganga, yari yitabiriye inama yaberaga i Jakarta, kandi mbere yo kuyijyamo, yari yateye urwenya avuga icyo umukunzi we yakora aramutse atinze gutaha.

Mu butumwa bujyanye n’ayo mafoto gafotozi yafashe, yasubiyemo amagambo bivugwa ko Bwana Pratama yari yasize abwiye umukunzi we, agira ati:

"Ningeza ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cumi na kumwe ntaraza, nta kibazo uzambare ikanzu yawe y’ubukwe naguhitiyemo".

"Uzishyireho utwongera-bwiza (make-up) twiza, ndetse ushake n’indabo za roza z’umweru. Wifotoze amafoto meza, hanyuma uyanyoherereze".

Bari bamaze imyaka 13 yose bakundana

Mu gutaha rero ava muri iyo nama, nibwo yateze iyo ndege yahise ikora impanuka imaze akanya gato ihagurutse.

Ntibiramenyekana icyateye iyo mpanuka, ariko mu rugendo rwayo rwabanje yari yagize ibibazo bya tekiniki bijyanye n’umuvuduko no gusobanukirwa ubutumburuke.

Kamwe mu dusanduku tw’umukara twayo tuba dukubiyemo amakuru y’ibibera mu ndege kamaze kuboneka, ariko abategetsi bavuga ko bishobora gufata amezi kugira ngo habashe gusobanurwa amakuru agakubiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa