skol
fortebet

Umukunzi wa Dele Alli yifotoje amafoto yambaye utwenda dukurura abagabo aca igikuba mu bakunzi b’Ubwongereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihe habura amasaha make kugira ngo Ubwongereza bucakirane na Croatia mu mukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera mu Burusiya,umukunzi wa Dele Alli, Ruby Mae usanzwe ari umunyamideli yaciye igikuba atuma amaso yose amuhangwaho.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli w’imyaka 23 yakoze agashya ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere tw’umutuku benshi bavuga menshi ari nako ibitangazamakuru byose bimuhanga amaso, bimwandikaho karahava.

Iyi foto niyo y’uyu mukobwa iri guca ibintu

Ruby Mae amaze iminsi mu Burusiya aho yagiye gushyigikira uyu mukunzi we uri mu bari kwitwara neza mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse yatsinze igitego muri 2-0 batsinze Sweden muri ¼ cy’irangiza.

Nyuma y’iyi foto yaciye ibinyu,uyu mukobwa yifurije amahirwe ikipe y’igihugu y’Ubwongereza igomba guhangana na Croatia.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa