skol
fortebet

Umumiliyoneri washinze ihuriro ry’abayisilamu yaciye ibintu hirya no hino kubera gushakana n’umukobwa arusha imyaka 45 ukora muri restaurant

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’umuherwe witwa Tory peer w’imyaka 77 yakoze gashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi ubwo yashyingiranwaga n’umukobwa w’imyaka 32 witwa Guli Muradova mu bukwe bw’igitangaza muri hoteli ikomeye yitwa Grosvenor House hotel iherereye mu majyepfo ya London.

Sponsored Ad

Uyu muherwe yahaye uyu mugore we arusha imyaka 45 inzu nziza cyane ndetse n’iduka rikomeye cyane ndetse amurihira amatike yo kurira mu mahoteli akomeye kugira ngo amwigarurire.

Uyu Tory Peer yahisemo gutandukana n’umugore we bari bamaze imyaka 25 babana,kugira ngo yishakira iki kizungerezi bahuriye muri restaurant kikamutwara umutima.

Muradova wavukiye muri Uzbekistan yaje mu Bwongereza gushaka amaramuko ariko byarangiye yegukanye uyu musaza w’umuherwe w’umu miliyoneri washinze Conservative Muslim Forum.

Tory Peer wakuye amafaranga ye mu byerekeye gushing ibigo by’ubwishingizi,yabenze uyu mukobwa mu mwaka wa 2012 habura iminsi 2 ngo ubukwe bube kubera kunanirwa gutandukana n’umugore we wa mbere,ariko biyunze mu kwezi gushize bakora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa