Kigali

Umumotari yakubise umupolisi wari umuhagaritse akizwa n’abaturage [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 6671

Ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi ,hari gucaracara inkuru y’umumotari wo mu mugi wa Liverpool wafashwe amashusho n’amafoto ari guhondagura umupolisi ku muhanda bikaba ngombwa ko rubanda ruhurura ruza kumukiza kuko yari amerewe nabi.

Uyu mumotari yahagaritswe na polisi kubera ko yamuketseho gutwara ikinyabiziga ataratanga imisoro,uyu mumotari ahita atura hasi uyu mupolisi atangira kumuhata amakofi abaturage bari hakurya y’umuhanda bahurura baza kumukiza.

Amashusho y’uyu mupolisi ari gukubitwa n’umumotari yakwirakwijwe n’umugenzi wari muri taxi abonye abantu bahuruye ahita ajya kuyafata niko kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aya mashusho Umuryango wabonye,uyu mupolisi yari arambaraye hasi umumotari amuri hejuru ari kumuhata urusobe rw’amakofe gusa nawe agerageza kwirwanaho.

Polisi yo mu mugi wa Marseyside yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mumotari ndetse igiye kumushyikiriza ubushinjacyaha agakanirwa urumukwiriye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lulu yabwiwe icyo agomba gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamubuza...

Lulu wahamye n’ icyaha cyo kwica Kanumba yabwiwe ko agomba kujya gukora...
22 May 2018 Yasuwe: 1824 0

Taylor Swift yatengushywe n’ikanzu yari yambaye mu birori bya 2018 Billboard...

Umuhanzikazi Taylor Swift uzwi cyane muri USA,yatengushywe n’ikanzu yari...
21 May 2018 Yasuwe: 2882 0

Nyina wa Diamond yakubise Mobetto amurema uruguma amusanze mu gitanda...

Sanura Kassim nyina wa Diamond yabwiye Ikinyamakuru Ijumaa ko yakubise...
21 May 2018 Yasuwe: 5564 0

Biratangaje:Umukecuru w’imyaka 70 atwite inda y’imvutsi [AMAFOTO]

Umukecuru w’imyaka 70 witwa Maria de la Luz ukomoka ahitwa Sinaloa mu gihugu...
21 May 2018 Yasuwe: 3594 0

Mu mafoto y’ indobanure reba uko ubukwe bw’ igikomangoma Harry na Meghan...

Mu binyamakuru mpuzamahanga ku mpapuro z’ ibanza (La une) ku wa Gatandatu...
21 May 2018 Yasuwe: 2529 0

Umugore wabanaga n’ubumuga yatunguye benshi kubera akayabo k’amafaranga...

Umugore wabanaga n’ubumuga ndetse atunzwe no gusabiriza witwa Fatima Othman...
20 May 2018 Yasuwe: 4381 0