skol
fortebet

Umunsi ngarukamwaka wahariwe kwambara amakariso mu mihanda itegerwamo Gari ya Moshi wizihijwe bikomeye I Burayi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunsi ngarukamwaka wo kwambara amakariso mu mihanda bategeramo za gari ya moshi uzwi nka "No Trousers On The Tube" wizihijwe na benshi mu mijyi itandukanye nka London,Prague na Berlin.

Sponsored Ad

Abagabo n’abagore bahuriye hamwe bambaye amakariso bizihiza uyu munsi ndetse benshi mu bateze gari ya moshi bari bambaye amakariso hasi gusa.

Uyu munsi watangiriye mu mujyi wa New York mu mwaka wa 2002,ukomeje kwitabirwa na benshi aho amafoto yiriwe acicikana agaragaza abantu benshi bambaye amakariso gusa mu nzira zitegerwamo gari ya moshi ndetse zigendwamo na benshi mu mijyi ikomeye nka London, Berlin na Prague.

Imijyi igera kuri 60 niyo imaze kugaragaza ubushake bwo kwitabira uyu munsi ngarukamwaka wo kwambara amakariso aho mu Bwongereza abantu bahuriye ku nzu ya Trafalgar Square babona kujjya gutega za gari ya moshi.

Icyakora hari bamwe bagize isoni zo kwambarira ubusa imbere ya rubanda bahitamo gukomeza kwiyambarira amapantalo yabo.











Ibitekerezo

  • Ibi byose biba byerekana ko turi mi minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa