skol
fortebet

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara ya Nakuru yakoze benshi ku mutima nyuma y’urukundo ruzira uburyarya yakunze umunya Australia witwa Philip Eling ubana n’ubumuga kugeza bakoze ubukwe.

Sponsored Ad

Mu myaka ibiri ishize,nibwo uyu mukobwa yerekeje mu gace ka Adelaide muri Australia kuhakomereza amashuri ye ari nabwo yahuye na Eling ubana n’ubumuga bakundanye.

Ubwo Susan yari arangije amasomo,yagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kigo cyita ku bamugaye,ahahurira n’uyu Philip Eling wakibagamo.

Philip yanditse mu gitabo yise Life Is What You Make It on ku ipaji ya 74 ko umunsi umwe azabona umukobwa mwiza umukunda birangira ahuye na Susan.

Susan yabwiye abanyamakuru ko yakunze Eling bagihura ndetse adaterwa ipfunwe n’ubumuga bwe ati “Nta kintu na kimwe kimbangamira kuri we,kuko niganye n’abantu benshi bafite ubumuga.”

Philip w’imyaka 30 yavukanye indwara imunga imitsi bigatuma umuntu adakura,byatumye atangira kugenda mu kagare kuva ku myaka 5 kugeza ubu.

Susan yavuze ko akimara guhura na Philip,bahanye nimero,bagenda baganira byatumye uyu mugabo amusaba ko basohokana ndetse umubano wabo urakura kugeza ubwo barushinze kuwa 27 Mutarama uyu mwaka,mu bukwe bwamamaye ku mbuga nkoranyambaga.





Ibitekerezo

  • Bijye bitwereka ko abantu dutandukanye kandi twubahe "personal choice".Wenda yishikiraga umugabo w’umuzungu.Kandi bazabyarana Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa