skol
fortebet

Umunyamakurukazi wo muri Kenya agiye kurega Uganda yakoresheje ifoto ye mu kwamamaza amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyakenyakazi witwa Grace Msalame yatangaje ko agiye kurega Leta ya Uganda yakoresheje ifoto ye mu kwamamaza amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini bazajya bakoreshwa mu gukurura ba mukerarugendo.

Sponsored Ad

Uyu munyamakurukazi ukundwa n’abagabo benshi muri Kenya yavuze ko atashimishijwe no kuba guverinoma ya Uganda yarakoresheje ifoto ye mu kwamamaza “Miss curvy”,aho yavuze ko agiye kuyirega bakamwishyura.

Ubwo Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo muri Uganda, Kiwanda Suubio, yamurikaga iby’irushanwa rya Miss Curvy ni ukuvuga amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno biteye amabengeza,yakoresheje uyu mukobwa uteye neza cyane,wiyemeje kubarega.

Grace Sowairina Msalame ukorera TV ya NTV Kenya yavuze ko yababajwe n’uko isura ye yakoreshejwe mu kwamamaza aya marushanwa atesha agaciro abagore akabagira ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo ndetse avuga ashize amanga ko adashyigikiye iri rushanwa ryo muri Uganda.

Msalame yavuze ko ifoto ye yakoreshejwe mu kumwicira izina ndetse yakoreshejwe mu bintu adashyigikiye ndetse Leta ya Uganda yamwiciye izina yamaze imyaka myinshi yubaka ariyo mpamvu yasabye abanyamategeko be kubura amadosiye kugira ngo bahangane na leta y’iki gihugu imuhe impozamarira.

Leta ya Uganda yavuze ko irushanwa rya MISS Curvy 2019 atari uguhohotera abagore nk’uko abantu babikeka,ahubwo rizaba ari irushanwa nkandi yose y’ubwiza aho abakobwa bazatsinda bazahabwa akayabo ndetse babe akarango k’ubukerarugendo bwa Uganda cyane ko abanyamahanga bamwe bakururwa n’imiterere y’abakobwa bigatuma bifuza gukomeza gusura igihugu ngo bihere ijisho abakobwa.





Ibitekerezo

  • Bumvikane nawe hakiri kare kuko nuruca abana. kuko kumukoresha, ubwabyo nugusuzugura abanya Uganda nkaho butagira abagore beza *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa