skol
fortebet

Umunyamakuru yabenze umugabo we amuhora ko bateye akabariro inshuro imwe mu myaka 8

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru ukomeye wo kuri TV witwa ukomoka mu Bwongereza Ulrika Jonsson yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yatangaje ko yahisemo gutandukana n’umugabo we Brian Monet kubera ko bateye akabariro inshuro imwe gusa mu myaka 8 ishize.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo Jonsson yatse gatanya n’uyu mugabo we wa gatatu usanzwe akuriye ikigo cyo muri USA gishinzwe kwamamaza,kubera ko bari bamaranye imyaka 8 badatera akabariro.

Ulrika Jonsson w’imyaka 51 yabwiye abanyamakuru ko yananiwe kwihanganira kubana n’umugabo udatera akabariro,bituma asaba gatanya.

Ulrika Jonsson n’umugabo we baherutse kujya ku mujyanama ku byerekeye gutera akabariro kugira ngo bavugutire umuti iki kibazo bakomeze babane ariko ntibyakunda.

Nyuma y’imyaka 11 aba bombi babana,babyaranye umwana umwe mu myaka 2 yabo ya mbere ariko nyuma yayo,uyu mugabo w’umukire cyane ntiyongeye gukora imibonano mpuzabitsina n’umunsi n’umwe.

Ulrika Jonsson yabwiye abanyamakuru ko uyu Brian yari umubyeyi mwiza w’abana 2 yabyaranye n’abandi bagabo babiri yashakanye nabo mbere ndetse n’uyu umwe babyaranye ariko ngo ubuswa bwe mu gutera akabariro aribwo bwatumye batandukana.

Ulrika yabwiye The Sun ko yari yarafashe umwanzuro wo kwihanganira kudatera akabariro n’umugabo we mbere y’isabukuru ye y’imyaka 50 ariko ngo byamwanze mu nda ahitamo kwaka gatanya ngo yishakire undi mugabo ushoboye.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize,mbere y’isabukuru yanjye y’imyaka 50.natekereje ko ngomba kwihanganira ko ntazongera gukora imibonano mpuzabitsina ukundi.

Impamvu natekerezaga ibi,ni uko nari maze imyaka irenga 4 ndakorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanjye.Nabanye imyaka isaga 10 n’umugabo tudakora imibonano mpuzabitsina.”






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa