Kigali

Umunyamakuru yasambaniye n’umukobwa mu cyumba bateguriramo amakuru camera zirabatamaza [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 July 2018 Yasuwe: 5196

Umunyamakuru wa Radio yitwa Maksimum yo muri Ukraine mu mujyi wa Kiev yahuye n’uruva gusenya ubwo yasambanyirizaga umukobwa mu cyumba bateguriramo amakuru (Newsroom) aziko ntawe umubona,camera zihishe zizwi nka CCTV zikamutamaza.

Uyu munyamakuru yari yatembereje umukunzi we aho akorera, abonye abandi banyamakuru basohotse mu cyumba, asigayemo wenyine niko gutangira gukorakora uyu mukobwa birangira bakoze imibonano mpuzabitsina,itaramuhiriye kuko camera zihishe zamutamaje abakoresha be bakamenya ko yishe akazi.

Mu mashusho yerekanwe n’izi CCTV,yagaragaje uyu munyamakuru ari gukuramo ipantaro ndetse yicaza uyu mukunzi we ku meza batera akabariro.

Umuyobozi w’iyi Radio witwa Slava Demin yemeye ko aya mashusho yafatiwe koko imbere mu cyumba gitegurirwamo amakuru ndetse anenga bikomeye uyu mukozi we utarubahirije amategeko agenga abakozi.

Uyu munyamakuru yarihanijwe ndetse ahabwa ibihano bikarishye gusa ntabwo yigeze yirukanwa ku kazi nyuma y’aya mahano

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA

    Gusambana byabaye umukino,ntabwo bikiri icyaha imana itubuza.Birababaje kubona abantu basuzugura umuremyi wacu.
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umusore wifotoje yicaye hejuru y’ingona ari guca ibintu ku mbuga...

Umunya Denmark witwa Niels Jensen ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga...
25 September 2018 Yasuwe: 1043 0

Umugabo watawe n’umugore we kubera umubyibuho ukabije yashyize hanze amafoto...

Umugabo witwa Stephen Ringo w’imyaka 38 wahuye n’uruva gusenya kubera...
25 September 2018 Yasuwe: 1830 0

Umugore w’umukinnyi ukomeye muri Espagne yifotoje yambaye ubusa buri buri...

Umunyamakurukazi witwa Tamara Gorro w’imyaka 31 usanzwe ari umugore wa...
25 September 2018 Yasuwe: 1754 0

Abakozi b’ikigo cy’Amashuli bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi...

Umugore w’umutetsi witwa Sam Sellars w’imyaka 46 n’umugabo witwa David Raw...
24 September 2018 Yasuwe: 2795 0

Abanyamideli bafite amabere 3 baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...

Mu birori byo kumurika imideli byabereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani,...
24 September 2018 Yasuwe: 2775 0

Umugabo yafotowe arimo gusomana n’umukobwa mu imodoka [IFOTO]

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yafotowe asomana...
24 September 2018 Yasuwe: 3550 2