skol
fortebet

Umunyamideli ukomeye yaturitse ibere rye ubwo yibagishaga kugira ngo ase na Kim Kardashian [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Jennifer Pamplona w’imyaka 26,ukomoka muri Brazil yahuye n’uruva gusenya ibere rye riraturika ubwo yarimo yibagisha umubiri we ngo umere nk’uw’icyamamare Kim Kardashian ukomoka muri USA.

Sponsored Ad

Jennifer Pamplona uzwi mu kumurika imideli, yari amaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 500 by’amadolari ya USA yibagisha umubiri kugira ngo ase na Kim Kardashian,aturika ibere rye ry’iburyo,byatumye afata umwanzuro wo guhagarika kongera kwibagisha.

Uyu mugore waturitse ibere mu mwaka wa 2016,afite ububabare budasanzwe ndetse yatangaje ko atazongera guhirahira yibagisha.

Uyu mugore yari amaze kubagwa inshuro 30 aho yakoze agashya abagwa inshuro 9mu masaha 24,bituma benshi bacika ururondogoro.

Uyu mugore yabazwe inshuro 6 ikibuno,yibagisha izuru inshuro 2,yikuzamo imbavu 8 ndetse yibagisha amabere 6 zose.

Jennifer Pamplona,yavuze ko yakuriye mu mujyi wa Sao Paulo afite icyifuzo cyo kugira umubiri ukurura abagabo nk’uwa Kim Kardashian ariko byamuviriyemo akaga gakomeye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa