skol
fortebet

Umunyamideli w’imyaka 25 ushaka kugira ikibuno kinini ku isi yaciye ibintu kubera ingano y’icyo afite [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunya Sweden witwa Natacha Crown w’imyaka 25 yarahiriye guca agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ufite ikibuno kinini ku isi ndetse kuri ubu amaze gushora akayabo acyongeresha aho kuri ubu amaze kubagwa inshuro 3 zose.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wavukiye muri Serbia,umuryango we ukimukira muri Sweden nyuma afite imyaka 10,yabwiye abanyamakuru ko inzozi ze ari ukugira ikibuno kinini ku isi agaca agahigo abantu bose bakamumenya.

Natacha yavuze ko amaze kwibagisha inshuro 3 ikibuno cye ndetse yagiye yiyongeresha amabere n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye.

Yagize ati “Ntekereza ko kuba munini ari byiza.Ntabwo nzongera kunanuka.ikibuno cyanjye gifite umwihariko.Maze kuvuna intebe nyinshi,ibitanda ndetse n’abantu.Abagore benshi bo muri Sweden bakunda kunanuka ariko njewe ntekereza ko umugore ubyibushye ari mwiza.”

Uyu mukobwa amaze imyaka 5 yongeresha ikibuno cye kugira ngo kigire ubunini budasanzwe ndetse kuri ubu arifuza kubagwa ku nshuro ya 4 kugira ngo agere ku nzozi ze.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa